Abo mumaze iminsi mwumva bamoka ngo bagiye gufata u Rwanda abo bose ubu iminwa yabo iradoze-Gen. Ibingira
- 18/12/2019
- Hashize 5 years
Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira yavuze ko abasakuzaga bose bidoga gutera u Rwanda bahawe isomo batazibagirwa, iminwa yavugaga ibyo ikaba idoze.
Gen Ibingira yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yasuraga abaturage bo mu Karere ka Musanze ari kumwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase.
Mu Ukwakira uyu mwaka, mu Kinigi mu karere ka Musanze hagabwe ibitero by’inyeshyamba, abaturage 14 bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.
Inzego z’umutekano zahanganye n’izo nyeshyamba zimwe zirapfa izindi zifatwa mpiri, biza kumenyakana ko abari bateye ari abagize umutwe wa RUD Urunana baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guhashya izo nyeshyamba zashakaga guhungabanya umutekano byaje bikurikira gucubya ibitero by’inyeshyamba za FLN no gufata umwe mu bavugizi b’uwo mutwe, Nsabimana Callixte wiyitaga Sankara.
Guhera rwagati muri uyu mwaka kandi, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangije ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’icyo gihugu, bamwe mu bayobozi bakuru n’abarwanyi b’imitwe yarwanyaga u Rwanda bahasiga ubuzima abandi bafatwa mpiri.
Ahereye kuri ibyo, Gen Ibingira yashimiye by’umwihariko abanya- Musanze uburyo bicungiye umutekano ubwo bagabwagaho ibitero n’imitwe y’iterabwoba ya RUD Urunana.
Yakomeje avuga ko abagerageje guhungabanya umutekano w’Igihugu bose byabananiye kuko bamwe babiguyemo abandi bafatwa mpiri, kugeza ubu abakomeje kwidoga bose bakaba barafunze iminwa.
Ati “ Hari abo mumaze iminsi mwumva basakuza, bavuza induru, bamoka ngo bagiye gufata Igihugu cy’u Rwanda, abo bose ubu iminwa yabo iradoze nta wakongera kuvuga. U Rwanda rwacu ruyobowe na nyakubahwa Paul Kagame ntiruvogerwa”.
Gen. Ibingira yakomeje avuga ko umuntu wese uzagerageza kwigabiza u Rwanda ashaka kurutera azaba yigeretseho umutwaro uremereye atazabasha kwikorera.
Yavuze ko kandi nta na rimwe bataburiye iyo mitwe y’iterabwoba igerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bayibwira ko nikomeza ibyo bikorwa mu gihe gito izashyirwa aho igomba kuba, ariko ntibyumve.
Gen Ibingira yasabye abaturage gukomeza kurushaho kwicungira umutekano nk’uko bisanzwe, ubundi abasakuza ngo barashaka gutera u Rwanda n’abashaka gutaha ku ngufu bakabarekera ingabo z’u Rwanda
Yagize ati “Abashaka gutaha nabi ku ngufu muzabahe ubutumwa nk’ubwo mwabahaye ubwo bateraga mu Kinigi, ubundi mudutungire agatoki muti dore ba bantu basakuzaga ngabo barahise, cyangwa muti wa muntu wasakuzaga nguyu aratashye […] ibisigaye ni ibyacu”.
Muri rusange, umwaka wa 2019 usa n’utazasibangana mu mitwe yitwa ko irwanya Guverinoma y’u Rwanda, kuko usize abo udahitanye imigambi yabo iri mu kangaratete ndetse abandi bari mu mazi abira, kuko isaha iyo ari yo yose ibintu byabahindukiraho.
Chief Editor/MUHABURA.RW