Abivuriza ku Bitaro bya Mugonero bagaragaje ko bizeye guhabwa serivisi z’ubuvuzi zibanyuze

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2024
  • Hashize 1 week
Image

Abivuriza ku Bitaro bya Mugonero bagaragaje ko bizeye guhabwa serivisi z’ubuvuzi zibanyuze nyuma y’uko kuri ibi bitaro huzuye inzu y’ababyeyi ifite ubushobozi bwo kwakira umubare w’abikubye kabiri ku bo iyari ihasanzwe yakiraga.

Inzu izajya ivurirwamo ababyeyi ku Bitaro bya Mugonero yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Nzeri 2024.

Ibyishimo aba baturage bagaragaje babishingira ku kuba batazongera guhekerana ku gitanda igihe ababyeyi bagiye kwivuriza ku Bitaro bya Mugonero babaye benshi.

Inzu yatashywe ni iyari ihasanzwe ariko yavuguruwe, irasanwa ishyirwa ku rwego rwiza. Nyuma y’ibyo yashyizwemo ibikoresho byose bishyashya birimo ibitanda, imashini zihagije zishyirwamo impinja zavutse zitagejeje igihe, aho kubagira hane harimo ibyangombwa byose ndetse yongerwaho n’aho gutangira izindi serivisi zo kwa muganga nko guca mu cyuma n’izindi.

Mu Bitaro bya Mugonero bisa nk’aho nta nzu yo kubyariramo ‘maternité’ bagiraga ifatika, ariko ubu ngo bizeye ko ibibazo byose bibonewe igisubizo kirambye.

Mu kuvugurura iyi nyubako, ibikorwa byatwaye asaga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda harimo n’ayatanzwe n’Akarere ka Karongi.

Biteganyijwe ko n’ahandi ku mavuriro hakiri ibibazo bisa n’icyari ku Mugonero hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo mu gihe kitarambiranye na ho bazubakwe inzu zitangirwamo serivisi zijyanye n’igihe.

Inzu y’ababyeyi yatashywe ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi barenga 60 bacumbikiwe mu gihe iyari ihasanzwe, yo yakiraga abatarenga 30.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2024
  • Hashize 1 week