Abitwaje intwaro bagabye igitero bica abantu 10 muri RDC

  • admin
  • 08/01/2019
  • Hashize 5 years

Abitwaje intwaro binjiye mu ntara ya Beni mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo) bishe abantu 8 b’abasivile.

Benshi mu baguye muri icyo gitero n’abantu bakomoka mu miryango y’abasirikare b’igihugu (FARDC).

Icyo gitero cyagabwe muri karere ka Mavivi, mu majyaruguru ya Beni,nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare muri iyo ntara.

Igipolisi ubwambere cyari cyavuzeko hapfuye abantu 8, nyuma cyaje kwisubiraho gitangaza ko abapfuye bageze ku bantu 10.

Ingabo ndetse n’intara ya Beni bikomeje kwibasirwa n’ibitero by’abarwanyi b’umutwe ADF uturuka mu gihugu cya Uganda.

Uwo mujyi wa Beni, usanzwe uvugwamo indwara y’ikiza cya Ebola, kimaze guhitana abantu batari bake.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/01/2019
  • Hashize 5 years