Abimukira basaga 200 batabawe bagerageza kwambuka muri Mediterane

  • admin
  • 22/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abashinzwe gutabara mu Nyanja ya Mediterane ku ruhande rwa Espanye batangaje ko bashoboye gutabara kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018 abimukira 217 barimo kugerageza kwambuka bagana muri Espanye bari mu bwato 10 bwari buvuye muri Afrika.

Abo bimukira barimo abagore 24 hamwe n’umwana umwe.Ishyirahamwe OIM rishinzwe impunzi n’abimukira,rivuga ko abimukira bagerageza kwambuka bajya muri Espanye baturuka cyane cyane mu bihugu bya Maroc, Aljeriya, Guinee, Kote d’Ivuware, Gambiya ndetse no muri Siriya.

OIM ivuga ko muri rusange, abantu 635 bamaze gupfa cyangwa baburiwe irengero mu Nyanja ya Mediterane kuva muri Mata uyu mwaka wa 2018.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/05/2018
  • Hashize 6 years