Abigisha mu mashuri y’imyuga barinubira guhora bizezwa kuzamurwa mu ntera

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Aba barimu ubundi ni 832 mu Rwanda hose. Amashuri bigishamo yahoze yitwa CFJ (Centre de Formation des Jeunes), nyuma aza kuba VTC (Vocational Training Center), ariko ubu na yo yitwa TVET (Technical and Vocational Education and Training) kimwe n’andi mashuri yandi yigisha imyuga yigwamo n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.

Bavuga ko mbere bahembwaga kimwe na bagenzi babo, hanyuma muri 2009 batangira kubarwa nk’abarimu bayoborwa n’ikigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ibintu bigahinduka.

Icyo gihe abandi barimu basigaye bose bagengwaga na REB bongerewe imishahara, kuko nk’ufite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye (A2) yatangiye guhembwa ibihumbi 44, abo mu mashuri y’imyuga ba WDA banganya amashuri baguma kuri 25.

Bigeze muri 2013, abarimu bose, baba abagengwa na WDA ndetse na REB bashyizwe ku mishahara fatizo ingana, ariko na none aba REB batangira kujya bazamurwa mu ntera buri myaka itatu (horizontal promotion), aho bongererwaho 3% y’umushahara wabo biturutse ku manota bagize ajyanye n’imyigishirize ndetse n’imyitwarire.

Aya manota ngo anaherwaho mu kugenera abarimu agahimbazamusyi buri mwaka, ariko aba WDA bo ntibigeze bahabwa ibi byose.

Pacifique Niyonzima wigisha mu ishuri ry’imyuga i Rubavu, agira ati “Kuva muri 2015, buri mwaka batwaka ibyangombwa bavuga ko natwe bagiye kutubarira tuzamurwe mu ntera, baduhe n’agahimbazamusyi gashingiye ku ko twesheje imihigo n’ibindi bigenerwa mwalimu bitari umushahara fatizo, ariko na n’ubu. No muri uyu mwaka, mbere ya Covid barabitwatse”.

Ikibahangayikishije kurusha ni uko na WDA bari bizeye ko izabatunganyiriza imishahara kuko ari yo yari isanzwe ibagenga itakiriho.

Monique Nikubwimana w’i Kayonza, ati “Ubu turibaza ngo noneho bizagenda gute? No kuri twitter twarabandikiraga bakadusubiza, ariko ubu turandika ntihagire udusubiza. Kandi no ku karere iyo ubabajije, baravuga ngo ibintu byanyu biri mu kavuyo, ngo ntibisobanutse. Tukibaza ngo ibintu byacu bimeze bite”?

Joyce Batesi w’i Kigali, na we ati “Ese ko WDA yavuyeho, noneho tuzabariza hehe? Ese Minisiteri y’Uburezi noneho izabikomeza? Ese habuze iki kugira ngo bikorwe”?

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere kamwe, avuga ko urebye impamvu bivugwa ko iby’aba barezi birimo akavuyo, ari ukubera ko nta manota aherwaho mu kubagenera agahimbazamusyi ndetse no kubazamura mu ntera WDA igaragaza.

Icyakora ngo hashize imyaka ibiri bahawe uturere ngo tujye tubagenzura, ku buryo imyaka itatu nishira na bo bazazamurwa mu ntera. N’amafaranga y’agahimbazamusyi ubu ngo batangiye kuyabona.

Naho ku bijyanye n’ibirarane, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga, Claudette Irere, avuga ko batabyirengagije.

N’ikimenyimenyi ngo kubara amafaranga aba barimu bagombwa byakozwe mu gihe cya Guma mu rugo, ku buryo igisigaye ari ukureba ko nta kwibeshya kwabayeho (verification), hanyuma hagashakwa ingengo y’imari.

Ati “Urwego rubibara rwo rwarabirangije. Hagiye gukurikiraho urwego rwo kugenzura niba nta kwibeshya kwabayeho, babigeze ku turere na two turebe niba nta kwibeshya kwabayeho, hanyuma ingengo y’imari ishakishwe, hanyuma bishyurwe”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years