Abiga muri UNILAK – Rwamagana basabwe kutishora mu biyobyabwenge

  • admin
  • 08/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abiga mu Ishuri Rikuru ry’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi (UNILAK), Ishami rya Rwamagana basabwe kutishora mu biyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.

Ibi babisabwe ku itariki 6 Ukwakira mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rwamagana, Inspector of Police (IP), Marie Goreth Uwimana.

Yababwiye ko kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye, ndetse ko bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gukubita no gukomeretsa.

IP Uwimana yakomeje abwira abo banyeshuri ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

Yagize ati:”Muri kwiga kugira ngo mwigirire akamaro, mukagirire imiryango yanyu, ndetse n’igihugu muri rusange. Iyo ntego ntimwayigeraho mwishora mu biyobyabwenge. Mukwiriye kugira icyerekezo cyiza cy’ubuzima, kandi mugakangurira urundi rubyiruko kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.”

Yababwiye ko hari bamwe muri bagenzi babo batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge; ku buryo bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina, kureka ishuri, n’izindi ngaruka zitandukanye.

IP Uwimana yababwiye kandi ati:” Urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge. Ubwo mumenye ububi bwabyo mubyirinde, kandi mugire uruhare mu kubirwanya musobanurira urundi rubyiruko ndetse n’abandi ingaruka zo kubyishoramo.”

Na none kuri uwo munsi, ubukangurambaga nk’ubu bwo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge bwakozwe mu Rwunge rw’amashuri rwa Muhero ruri mu karere ka Kirehe no mu ishuri rya Sun Rise High School riri mu karere ka Musanze, aho abanyeshuri biga muri ayo mashuri yombi bagera ku 1200 babwiwe ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi basabwa gutanga umusanzu mu kubirwanya.

Abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Muhero bahawe ubwo butumwa na IP Gahigi Harerimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Kirehe , naho abiga muri Sun Rise High School bahuguwe na IP Viateur Ntiyamira, akaba na we ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Musanze.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/10/2016
  • Hashize 8 years