Abifuza kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda nk’abofisiye bahawe amahirwe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/07/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ubuyobozi bukuru bw’ Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye nyuma y’umwaka umwe w’amahugurwa, ko bakwihutira kwiyandikisha mu biro by’Akarere babarurirwamo guhera tariki ya 25 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2021.

Abiyandikisha ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira:

a. Kuba uri Umunyarwanda

b. Kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 27;

c. Kuba ufite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta;

d. Kuba utarakatiwe n ‘inkiko;

e. Kuba utarigeze wirukanwa mu mirimo ya Leta kereka gusa waba warakuweho ubwo busembwa;

f. Kutagaragara ku rutonde rw’abirukanywe mu mirimo ya Leta;

g. Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire;

h. Kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda;

i. Kuba uri ingaragu;

j. Kuba ufite Icyemezo kigaraza ko warangije ikiciro cya mbere cya IPRC mu bumenyi bwihariye (A1-Enginering);
k. Kuba ufite icyemezo cyerekana ko warangije icyiciro cya kabili cya kaminuza (AO);

l. Kuba utarengeje imyaka 24 yamavuko ku bize iby’ubumenyi rusange;

m. Kuba utarengeje imyaka 27 Yamavuko ku bize iby’ubumenyi bwihariye (Specialists) mu ishami ry’ubuganga (Medicine) cyangwa ubuhanga (Engineers);

n. Gutsinda ibizamini bizatangwa.

Abiyandikisha basabwa kwitwaza ibi bikurikira:

a. Indangamuntu;
b. Icyemezo cyerekana amashuri wize;
c. Icyemezo cy’ Ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge;

d. Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.

Abiyandikishije bazakora ibizamini by’ijonjora kuva ku wa 2 kugeza ku wa 9 Kanama 2021, saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:

a. Mu mujyi wa Kigali

Ni ku wa 2 Kanama 2021 mu Karere ka Kicukiro kuri Sitade ya IPRC Kicukiro. Mu Karere ka Gasabo ni ku wa 3 Kanama kuri Sitade ya ULK. Mu Karere ka Nyarugenge ni kuwa 4 Kanama kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

b. Intara y’ Amajyaruguru: 

Akarere ka Gicumbi ni ku wa 2 Kanama 2021 kuri Sitade ya Gicumbi. Mu Karere ka Burera ni ku wa 3 Kanama 2021 ku biro bw’Akarere. Mu karere ka Musanze ni ku wa 4 Kanama kuri Stade Ubworoherane. Mu Karere ka Gakenke ku wa 5 Kanama 2021 ku kibuga cy’umupira cya Ngando. Mu karere ka Rulindo ni ku wa 6 Kanama ku kibuga cya Gasiza.

c. Mu ntara y’Amajyepfo: 

mu Karere ka Nyamagabe, ni ku wa 2 Kanama 2021 kuri Sitade ya Nyamagabe. Mu karere ka Nyaruguru ni kuwa 3 Kanama 2021 ku kibuga cy’umupira Ndago. Mu Karere ka Gisagara kuwa 4 Kanama ku biro by’akarere. Mu Karere ka Huye ni kuwa 5 Kanama 2021 kuri Sitade ya Huye. Mu Karere ka Nyanza ni ku wa 6 Kanama 2021 kuri Stade i Nyanza. Mu Karere ka Ruhango ni ku wa 7 Kanama ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Muhanga ni ku wa 8 Kanama kuri Sitade ya Muhanga. Mu karere ka Kamonyi ni kuwa 9 Kanama ku biro by’Akarere.

d. Mu ntara y’lburasirazuba:

Mu Karere ka Kirehe ni ku wa 2 Kanama 2021 ku biro by’Akarere ka Kirehe. Mu Karere ka Ngoma ni kuwa 3 Kanama 2021, Ngoma ku kibuga cy’umupira. Mu Karere ka Nyagatare ni ku wa 4 Kanama 2021 ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare. Mu karere ka Gatsibo ni ku wa 5 Kanama 2021 ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Kayonza ni ku wa 6 Kanama ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Rwamagana ni kuwa 7 Kanama 2021 ku biro by’Akarere. Mu karere ka Bugesera ni ku wa 8 Kanama 2021 ku kibuga cy’umupira cya Bugesera (Sitade).

e. Mu ntara y’Uburengerazuba:

Mu Karere ka Rusizi ni ku wa 2 Kanama 2021 kuri sitade ya Rusizi. Mu Karere ka Nyamasheke, ni kuwa 3 Kanama 2021 ku biro by’Akarere. Mu karere ka Karongi ni ku wa 4 Kanama 2021 ku biro by’Akarere.

Mu Karere ka Rutsiro ni ku wa 5 Kanama kuri Sitade ya Rutsiro. Mu Karere ka Rubavu ni ku wa 6 Kanama 2021 ku Sitade Rubavu. Mu Karere ka Nyabihu, ni ku wa 7 Kanama 2021 mu kigo cya gisirikare cya Mukamira. Mu Karere ka Ngororero ni kuwa 8 Kanama 2021 kuri Sitade ya Ngororero.

5. Iri tangazo mushobora kurisoma no ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo ari rwo www.mod.gov.rw.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/07/2021
  • Hashize 3 years