Abemerewe buruse z’icyiciro cya 3 cya kaminuza mu Buyapani bahawe impanuro

  • admin
  • 18/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abemerewe buruse z’icyiciro cya 3 cya kaminuza (Masters) mu Buyapani bahawe impanuro

Abanyeshuri 10 bemerewe buruse yo kujya kwiga ikoranabuhanga mu cyiciro cya 3 cya kaminuza (Masters) mu Buyapani bibukijwe ko batagomba kuzibagirwa ko u Rwanda ari rwo rwabohereje ahubwo bagaharanira kugarukana udushya tugirira abanyarwanda bose akamaro.

Biteganyijwe ko aba banyeshuri bari basanzwe bararangije ikoranabuhanga bakaba basanzwe bakora mu bigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga, bazerekeza mu Buyapani tariki 27 Kanama 2016.

Habumuremyi Emmanuel, Umujyanama wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi yavuze ko ko byibuze u Rwanda ruri mu bihugu bigifite abanyeshuri barangiza kwiga hanze bakifuza kugaruka mu gihugu cyabo, asaba n’aboherejwe kutazatezuka ku gihango bafitenye n’igihugu cyabo.

Yagize ati “Iyo ukoze ubugenzuzi usanga Abanyarwanda bakigerageza kugaruka, ntekereza ko ari n’uburere babonye iyo bageze hariya bifuza kugaruka bakatuzanira cyakindi bagiye guhaha, ibyo ni byo twabasabye kandi babidusezeranyije.”

Habumuremyi akomeza avuga ko ikoranabuhanga ari yo nk’ingi ikomeye y’iterambere ku Isi, akaba ari yo mpamvu n’u Rwanda rufite gahunda yo kuryigisha.

Ati “Iki gihugu ntabwo gishobora gutera imbere kidafite abantu bazi ikoranabuhanga ngo bafashe muri bya bikorwa byose duhora tuvuga, gahunda ihari ni uko tugira igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, mu gushaka ubwo bumenyi rero tujya kubutara ku bantu bagize aho bagera mbere tukabigiraho, aba rero bagiye kureba ibyo Ubuyapani bwamaze kugeraho ariko banarebe n’ibindi bishya ku buryo u Rwanda rukomeza kujyana n’ibindi bihugu. ni icyo tubitezeho”

Zimwe mu mpamvu zitera abantu kwigumira aho barangirije amasomo ntibatahe harimo kwiga amasomo atarabonerwa isoko ry’umurimo muri Afurika cyangwa kuba batifitemo umutima wo gukunda ibihugu byabo ku buryo hari n’abahitamo kwiyitirira ubuhunzi aho kugaruka iwabo.

Izi buruse zitangwa binyuze mu mushinga w’Abayapani ukorera mu bubanyi n’amahanga bwabo witwa “ABE” ugamije guteza imbere uburezi muri Afurika (African Business Education Initiative).

Gwiza Bonhomme Maryse umwe wahawe iyi buruse avuyavuze ko bemereye u Rwanda kujya kongera ubumenyi buzakoreshwa mu guteza imbere igihugu cyose, kubwe asanga abahitamo guhera babiterwa no kwikunda.

Abahawe iyi buruse ni abagabo icyenda n’umukobwa umwe bakazasangayo abandi banyarwanda cumi na batandatu aho bazongera ubumenyi mu ikoranabuhanga mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice bakazaza bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters) mu ikoranabuhanga,

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita avuga ki ibi bishimangira umubano w’igihugu cye n’u Rwanda rukataje mu guteza imbere ikoranabuhanga, ndetse n’abahabwa aya mahirwe bakaba biga byinshi mu bishobora gusigasira umubano w’ibihugu byombi.



Bahawe impanuro z’uko bazitwara mu Buyapani baharanira kugaruka mu Rwanda

Yanditswe na Niyomugabo /MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/08/2016
  • Hashize 8 years