‘‘Abeguzwa n’ababa baratowe n’abaturage nta weguza uwakoze ikizamini’’ Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba

  • admin
  • 13/01/2017
  • Hashize 7 years



Munyantwari Alphonse Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, avugako Umuyobozi runaka igihe yumvise atagishoboye inshingano yasabiye akazi, akumva byananiranye, kuvuga ko yavuye mu kazi ni umuco mwiza. Ibyo ngibyo rwose twebwe turabishyigikiye, igihe wumva ibyo wakoraga bikurenze bikunaniye ubivamo, ushobora kukavamo neza ubishatse ugiye mu kandi, ushobora kukavamo ugiye mu zabukuru ariko ushobora no kukavamo kubera ko utagashoboye

Ubwo yari mu karere ka Rubavu aganira n’abaturage ku wa Kane yasobanuye ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’imidugudu bamaze iminsi basezera babikora ku bushake bwabo kubera amakosa baba bikeka ko bakoze.

Yavuze ko abantu beguzwa ari ababa baratowe n’abaturage naho umuntu wakoze ikizamini agatsinda agahabwa akazi nk’abanyamabanga nshingwabikorwa, baba babikoze ku bwabo kubera impamvu zabo bwite.’

Munyantwari avuga ko icyo ajya abwira abayobozi, ari uko igihe inshingano zibananiye bagomba kuba inyangamugayo akazi bakagahagarika.

Yagize ati “Umuyobozi runaka igihe yumvise atagishoboye inshingano yasabiye akazi, akumva byananiranye, kuvuga ko yavuye mu kazi ni umuco mwiza. Ibyo ngibyo rwose twebwe turabishyigikiye, igihe wumva ibyo wakoraga bikurenze bikunaniye ubivamo, ushobora kukavamo neza ubishatse ugiye mu kandi, ushobora kukavamo ugiye mu zabukuru ariko ushobora no kukavamo kubera ko utagashoboye”

Aha yavuguruje ibiherutse gutangazwa n’ umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari wasezeye ku mirimo ye akavuga ko bahabwa amabaruwa ariho amazina ya bo bagasinya ko basezeye.

Guverineri avuga ko aba bayobozi basezera ubwabo biyandikira amabaruwa, nyuma y’uko baba barihanangirijwe kenshi nyuma bakifatira icyemezo cyo gusezera.

Ati “ Abasezera mu kazi ni bo ubwabo biyandikira, ni ukuvuga ngo ni ubwo uba wamubwiye uti ariko uko mbibona wahawe amahugurwa ariko ntabwo urimo ukora neza, ntabwo ibintu bigenda. Bityo ashingiye ku nama n’impanuro ashobora gusezera, ibyo ni we uba ubikoze. Ntabwo tuzareka kugira inama umuntu yo kuva mu kazi igihe adakora neza, ibyo turabibabwira.

Yunzemo ati “Igihe cyose yahawe amahugurwa, akigishwa ariko bikanga hakazamo amakosa no guhana bizamo, na we icyo yakagombye kuba akora, igihe abonye atubahirije indangagaciro zakagombye kuba zimuranga, agomba gusezera rwose ibyo turabishima.”

Munyantwari avuga ko ari nawo mwanya mwiza wo gukurikirana bamwe muri aba bayobozi baba baranyereje amafaranga arimo nka VUP na Girinka, bakishyura ibyo bangije batari mu kazi cyane ko abenshi aribyo bazira.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2017
  • Hashize 7 years