Abazi amateka y’u Rwanda bemeza ko ingengabitekerezo y’urwango yigishijwe kuva ku bw’abakoloni

  • admin
  • 15/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abazi amateka y’u Rwanda bemeza ko ingengabitekerezo y’urwango yigishijwe kuva ku bw’abakoloni ari yo yatumye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ishoboka ikanagira ubukana bukabije.Bagaragaza ko jenoside yaje ari indunduro y’umugambi w’igihe kirekire wo kurimbura abatutsi.

Gufatanya,gusangira n’indi migenzo myiza myinshi ni bimwe mu byarangaga abanyarwanda kuva cyera.

Umusaza Isidore Kayumba w’imyaka 85 y’amavuko ko imibanire y’Abanyarwanda mbere y’abakoloni yari nta makemwa.Ibni kandi abihuriraho n’Umubyeyi Clotilde umutoza w’umuco n’amateka.

Kayumba yagize ati “Babanaga neza. Ubuvandimwe bwari muri byinshi. Hari ugushyingirana,gutabarana ibyo byose byagaragazaga imibanire myiza kandi rero n’abayobozi babo barabibatozaga no guhana inka no guhana abageni byose byatumaga basabana bakabana.”

Na ho Umubyeyi Clotilde ati “Ntabwo bahirikanaga ngo ubone ko bapfa ibintu. Cyane abantu bakunze gupfa imitungo,ariko bo bari bakwiranye kandi bafashanya udafite ikintu akagishaka ku wundi. Icya kabiri cyatumaga binashoboka ni ubuyobozi bwiza. Icya gatatu rero ni ubuyobozi bwiza.”

Aho abakoloni bagereye mu Rwanda ariko ibintu byarahindutse gutoza abantu imigenzo myiza bisimburwa no kubigisha urwango.

Kayumba ati “Imibanire yatangiye kuzamo agatotsi mu gihe cy’ubukoloni. Ubukoloni buriya bwateye imizi myinshi yatumye abantu badakomeza imibanire yabo. Bajyanye Musinga birahera,bica Rudahigwa birahera,birukana Kigeli birahera. Haje n’amashyaka ya politiki hagira atinyuka gutukana. Nka za APROSOMA za ba Gitera zitangira gutuka umwami ugasanga abazungu ntacyo babikozeho kandi ugasanga ari bo babyenyegeza.”

Kuva mu 1959 abatutsi batangiye kwibasirwa, baricwa abandi bameneshwa mu gihugu cyabo kandi abategetsi b’abakoloni ntibagire icyo babikoraho.Umusaza Kayumba akemeza ko iyo yabaye intangiriro y’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Noneho batangiza intambara muri 1959, abantu baragendaga bagatinya kwica ariko abandi bakabibatinyura bajyaga no kubayobora aho batera. Havuye umuzi wa jenoside wo gutinyuka kwica. Ubusanzwe umuntu yapfa arwaye cyangwa agize impanuka ariko kwica umuntu ntago byari bimenyerewe ariko byaje gutinyukwa.”

Ibyatangijwe n’abakoloni ngo byarakomeje na nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge kuri za Repubulika yambere n’iya kabiri. Dr Vincent Ntaganira nk’umushakashatsi kuri jenoside abisobanura.

Ati “Iyo ufashe imyaka ukayitera ukayuhira ukayifumbira irakura.Kayibanda rero yaraje arayuhira. Afata ibya PARMEHUTU abishyira mu nyandiko,mu mvugo mbese igihugu ngo cyari icya gahutu,gatutsi yari impunzi mu gihugu cye,gatwa we ntabwo avugwa. Habyarimana rero araza ahirika ubutegetsi ku ya 5/7/1973, we aza avuga ko azanye ubumwe, amahoro n’amajyambere azaniye Abanyarwanda ku buryo n’Abanyrwanda bamwe bari barahunze bagarutse mu Rwanda bizeye amahoro ariko Habyarimana aba mubi kurusha Kayibanda. Bya bindi byo kwa Kayibanda yarabinogeje abishyira mu mibare,abatutsi bazaba bangahe mu ishuri,mu kazi,ibintu biba bityo biragenda biba bibi.

Nubwo jenoside yahitanye abasaga miliyoni ikanasiga igihugu gihindutse umuyonga Abanyarwanda banze guheranwa n’amateka. Nyuma y’urugamba rwo guhagarika jenoside hashyizwe ingufu mu kunga Abanyarwanda biba umusingi wo kubaka u Rwanda rushya.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/04/2020
  • Hashize 4 years