Abayobozi b’uturere 23 ntibemerwe kuziyamamaza muri manda itaha

  • admin
  • 16/01/2016
  • Hashize 9 years
Image

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko abayobozi buturere 9 n’ababungirije bagera kuri 14 batacyemerewe kongera guhatanira kuyobora bitewe n’uko barangije manda zabo uko ari 2 zikurikiranye.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yongeyeho ko ababishoboye bakomeza gutanga kandidatire kuko igihe cyo kuzitanga cyongerewe. Ati “Imibare y’abamaze gutanga kandidatire si myinshi cyane; impamvu ni uko harimo abatinze kubona ibyangombwa basabwa na Leta kandi baba mu cyaro, abatinze gufata icyemezo, n’ibindi. Ni yo mpamvu twabongereye igihe kugeza ku ya 20 Mutarama ubwo NEC izatangaza abakandida bemewe.” Yakomeje ashimangira ko ku ya 8 Gashyantare 2016 ari bwo amatora nyir’izina azatangira, ariko abakandida 23 basoje manda zabo neza ntibazitabire kwiyamamaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yatangaje iyi mibare mu gihe abagize Inama nyobozi z’uturere basigaje iminsi mike ngo basoze manda zabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, yasabye abaturage kwitabira ku bwinshi amatora ku myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Munyaneza Charles yavuze ko itariki ntarengwa yo gusezera kwa nyobozi z’uturere ari ku ya 29 Mutarama 2016, maze ibikorwa byo kwiyamamaza bibanziriza amatora bigahita bikurikiraho.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/01/2016
  • Hashize 9 years