Abayobozi b’uturere 16 bashobora kwisanga mu bibazo bikomeye ku bera amafaranga bambuye abaturage

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yandikiye ba meya 16 abasaba ibisobanuro ku makosa uturere bayobora twakoreye abahinga ibishanga.

Iyi baruwa yanditswe tariki ya 13 Gashyantare 2020, ifite impamvu igira iti : « Gutanga ubusobanuro ku mafaranga yaciwe abahinga ibishanga. », igashingira ku myanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 16 wabereye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro mu 2019, ubwo iki kibazo cyaganiriweho, kikanahabwa umurongo nk’uko ibaruwa ibivuga.

Ba meya basabwa ibisobanuro ni aba bakurikira : uwa Ngoma, Bugesera, Karongi, Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke, Burera, Gicumbi, Nyaruguru, Nyamagabe, Gakenke, Nyanza, Ruhango, Rusizi na Musanze.

Ingingo ya 10 y’Iteka rya Perezida No. 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde n’ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze cyane cyane amahoro yakwa abahinga ibishanga, ko atagomba kurenga 4000 rwf kuri hegitari (Ha) mu gihe cy’umwaka. Ariko ubugenzuzi iyi Minisiteri yakoze muri Mutarama 2020, bwagaragaje ko utu turere twaciye aba bahinzi amafaranga arenze ateganywa n’iri teka No.25/01.

Bitewe n’aya makosa yakozwe, ba meya barasabwa gutanga ibisobanuro, bakabagaragaza uburyo aya mafaranga yaciwe binyuranyije n’amategeko yasubizwa abahinga ibishanga, kandi bitarenze tariki ya 15 Werurwe 2020 bakageza kuri Minisitiri Shyaka raporo z’uko byashyizwe mu bikorwa.

Iyi baruwa mbere gato y’Umwiherero w’abayobozi wa 17


Abayobozi bitabira iyi nama, babazwa ibitaragenze neza mu nshingano zabo, bagatanga ubusobanuro bwabyo, bikumvikana, bamwe muri bagenzi babo ntibashobore kubisonaura neza. Ni amahirwe kuri aba ba meya baba bahawe n’ubwo Minisitiri Shyaka yabasabye ubusobanuro na raporo bitarenze tariki ya 15 Werurwe 2020, ariko bagomba kumenya ko Umwiherero ushobora gusiga ugikomojeho. Tariki umwiherero uzatangiriraho ntabwo ivugwaho rumwe, gusa ikizwi ni uko uba vuba.

Imyanzuro ibiri yafatiwe mu mwiherero wa 16 yavugaga ku buhinzi n’ubworozi

Umwanzuro wa 4: Kongera imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) ibikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi (agriculture extension services), (ii) gukemura imbogamizi zose zituma ibituruka ku buhinzi byera imbere mu Gihugu bihenda kurusha ibiva hanze, harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi; (iii) ubushakashatsi ku moko y’ibihingwa, kugabanya ibitumizwa hanze nk’ibihingwa dufitiye ubushobozi bwo guhinga mu Gihugu, (iv)gufasha abikorera kurushaho kumenya ibihingwa bashoramo imari cyane cyane ibikenerwa n’inganda.

Umwanzuro wa 6: Gushyiraho ingamba zo kubyaza umusaruro ibishanga bidakoreshwa neza hifashishijwe urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga, kunoza igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka hagamijwe kubungabunga ubutaka buhingwa no kunoza imiturire.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years