Abayobozi b’Igihugu cya Koreya y’Epfo basabye abantu kudaha agaciro ibihuha bikomeje gukwirakwizwa

  • admin
  • 27/04/2020
  • Hashize 4 years

Umwe mu bajyanama bakuru ba Perezida wa Koreya y’Epfo yatangaje ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un ari muzima kandi nta kibazo afite.

Ni amakuru yatangajwe nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko uwo mugabo w’imyaka 36 ashobora kuba yarapfuye nyuma yo kubagwa umutima. Ni nyuma kandi y’uko atagaragaye mu birori bikomeye biherutse kuba.

Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Chung-in yabwiye CNN ati “Uruhande turiho turuhagazeho, Kim Jong Un ni muzima kandi ameze neza.”

Moon Chung-in yavuze ko Kim Jong Un ari mu mujyi wa Wonsan uherereye mu Burasirazuba bw’igihugu cye, akaba ariho aherereye guhera tariki 13 Mata uyu mwaka.

Ibihuha ku rupfu rwa Kim Jong Un byatangiye ubwo yaburaga mu birori byo kwizihiza isabukuru ya sekuru Kim II Sung ufatwa nk’umubyeyi wa Koreya ya Ruguru, ibirori byabaye tariki 15 Mata 2020.

Kim aheruka kugaragara mu ruhame tariki 11 Mata ubwo yayoboraga inama ya Komite y’ishyaka ry’abakozi, bukeye bwaho bivugwa ko nabwo yagaragaye agenzura indege z’intambara mu ishami ry’igisirikare cye rishinzwe ubwirinzi bwo mu kirere.

Ikinyamakuru Daily NK gikorera muri Koreya y’Epfo ariko kigatangaza amakuru yo muri Koreya ya Ruguru cyari giherutse gutangaza ko Kom Jong Un yabazwe umutima mu ntangiroro z’uku kwezi.

Icyo kinyamakuru cyavuze ko yabazwe umutima yarwaye kubera umubyibuho ukabije, kunywa itabi ryinshi n’umunaniro.

Hari andi makuru yatangajwe ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gukora iperereza ku iremba rya Kim Jong Un, icyakora Perezida Donald Trump yarabihakanye kuwa Kane ushize.

Amashusho ya satellite yafashwe mu cyumweru gishize, yerekanye igisa nka gari ya moshi ya Kim Jong Un iparitse ahantu hari sitasiyo mu mujyi wa Wonsan.

Si ubwa mbere Kim Jong Un ubuzima bwe bwibajijweho nyuma yo kumara igihe atagaragara mu ruhame. Mu 2014 yamaze ibyumweru bitandatu atagaragara. Hashize iminsi yagaragaye mu ruhame yitwaje inkoni. Byaje gutangazwa ko yari amaze iminsi abazwe mu kabombambari.


Niyomugabo albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 27/04/2020
  • Hashize 4 years