Abayobozi b’Ibitaro bya Ruhengeri barafunzwe

  • admin
  • 16/12/2015
  • Hashize 8 years

Abayobozi b’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri batatu bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Muhoza, aho bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’ibitaro bakoresheje inyandiko mpimbano.

Aba bayobozi ni Dr Ndekezi Deogratias, umuyobozi mukuru w’ibitaro, Munyaneza Joseph ushinzwe gucunga umutungo ndetse n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ibi bitaro, Ugirashebuja Adolphe. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngabonziza Robert, yavuze ko aba bagabo bafashwe nyuma y’uko hakozwe igenzura ryerekanye ko banyereje miliyoni 14, bakoresheje inyandiko mpimbano. Yagize ati “Bariya bagabo baregwa gukoresha inyandiko mpimbano, aho bavugaga ko bakoze amahugurwa y’abakozi bo mu bigo nderabuzima mu kwezi kwa Nyakanga bayakoreye muri imwe mu mahoteli yo muri Musanze izwi ku izina rya Homme In, kandi mu by’ukuri bigaragara ko ayo mahugurwa atabayeho. Gusa hari zimwe mu nyandiko bigaragara ko ari impimbano bahakana, ariko hakaba n’ibyo ubwabo bemera”.

CIP Ngabonziza agira inama abantu bose bafite aho bahurira n’umutungo wa Leta kujya bumva ko amafaranga aba yaragenewe ibikorwa bigamije guteza imbere Abanyarwanda, bakirinda kuyitiranya n’ayabo bwite.Mu gihe aba bayobozi baba bahamwe n’iki cyaha cy’inyandiko mpimbano, bafungwa kuva ku myaka 5 kugera kuri 7 cyangwa se imyaka 7 kugera ku 10.

Icyaha cyo kunyereza umutungo cyo gihanishwa igifungo cy’imyaka irindwi kugera ku icumi, hiyongereyeho inshuro 2 kugera kuri 5 z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.

Aba bayobozi bategereje gushyikirizwa urukiko ruzababuranisha.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/12/2015
  • Hashize 8 years