Abayobozi b’ibihugu bya Afurika baranyizera kandi nanjye ndabizera-Perezida Kagame

  • admin
  • 04/11/2018
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame yemeza ko abayobozi b’ibihugu by’Afurika biri muri Francophnie ndetse n’ibitarimo kuba bamaze gukorana byinshi kandi byiza bamwizera nawe akaba abizera, ari nayo mpamvu intsinzi ya Madame Louise Mushikiwabo yagezweho nta mananiza bitwe n’ubufatanye bwabo.

Umukuru w’igihugu akaba n’Umuyobozi w’umuryango wa afurika yunze ubumwe yabigarutseho Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga abagize Guverinoma n’abandi bashyitsi mu kwishimira itorwa rya Madamu Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa uzwi nka ’La Francophonie’.

Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda bafatanya kunyura mu bintu bikomeye ariko bakabinyuramo neza ndetse n’abayobozi b’ibihugu bigize Francophonie n’ibitarimo avuga ko bizerana bose ari nayo turufu yatumye Mushikiwabo atorerwa uyu mwanya.

Ati”Ndashimira mwese Abanyarwanda dufatanya buri munsi ibyoroshye n’ibikomeye, cyane cyane ibikomeye kuko nibyo twakunze kunyuramo, tukabinyuramo neza, tugatera imbere”.

Yungamo agira ati”Ntabwo nakwibagirwa gushimira bagenzi bajye abayobozi b’ibihugu bya Afurika biri muri Francophnie ndetse n’ibitarimo.Tumaze gukorana byinshi, baranyizera kandi nanjye ndabizera, ni nabyo byatumye iki gikorwa cyo gutora Louise gishoboka”.

Perezida Kagame kandi yasobanuye uko bemeye gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida avuga ko yumvaga gutsinda kwe kuzaba ari ibyishimo ndetse no gutsindwa kwe ntacyo byaba bitwaye ko yakomeza kuba umuyobozi mu gihugu.

Ati”Naravugaga nti natsinda akaba Umunyamabanga Mukuru wa OIF, tuzishima twese, kandi natanatsinda, tuzishimira kongera kumwakira muri twe. Icyo nicyo cyatumye gufata umwanzuro bitworohera”.

Yanerekanye uburyo kwishyira hamwe nkw’ibihugu by’Afurika bigira inyungu ikomeye mu gikorwa baba biyemeje.

Ati”Igihe cyose Abanyafurika twishyize hamwe,turatsinda.Nabonye ubufatanye mu bakuru b’ibihugu bya Afurika, cyane cyane ibikoresha Igifaransa, bose bemeranya ko Louise ariwe mukandida ubikwiye, bakiyemeza kumushyigikira, kandi barabikoze”.

“Amahirwe yampaye nkorana nawe byanzamuriye urwego cyane”.


Umunyamabanga mukuru wa Francophonie Louise Mushikiwabo yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere ndetse n’amahirwe yamuhaye mu gihe bakoranye ibyo byatumye urwego rwe ruzamuka.

Mushikiwabo yagize ati “Uko meze ubu mbikesha Perezida, nshimira by’umwihariko. Nta cyahindutse gikomeye kuri njye ariko amahirwe yampaye mu myaka 11 nkorana nawe nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga byanzamuriye urwego cyane. Mu mirimo ngiyemo mishya, icyo kintu nzajya ngitekerezaho ku buryo kintera ingufu.”

Yongeye kandi ashimira Moussa Faki wamubaye hafi mu kwiyamamaza akanamurema agatima.

“Mushikiwabo yambwiye ko namushyize mu bibazo ariko Namusobanuriye ko bifite impamvu nziza”



Moussa Faki umugabo wo mu gihugu cya Tchad yavuze ukuntu Mushikiwabo yabanje gutinya ariko akamwereka ko ibigiye gukorwa bifite impamvu zifatika kandi z’ingirakamaro kuri Afurika.

Yagize ati “Mushikiwabo yambwiye ko namushyize mu bibazo. Namusobanuriye ko bifite impamvu nziza kuko OIF igizwe n’ibihugu 54 birimo 29 bya Afurika bifata icyemezo. Ifite muri gahunda yayo ibibazo bikora kuri Afurika birimo amahoro, demokarasi, urubyiruko n’abagore, ibidukikije n’ibindi. Kuki bitakunda?”

Moussa Faki yashimiye icyizere yagiriwe na Perezida Kagame cyo kumugisha inama kuri Mushikiwabo,umukandida w’u Rwanda na Afurika anashima uburyo Urwanda rumeze mugihe gito.

Moussa yagize ati “Iriya ntsinzi ni iyanyu.Iragaragaza ubuyobozi bwanyu, ibikorwa n’icyerekezo mufite. Mu gihe gito mwubatse igihugu cyiza kidashingiye ku bikorwa remezo gusa ahubwo n’abagituye.”

Mushikiwabo yatorewe mu Nama ya 17 ya OIF i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018. Yahigitse Umunya-Canada, Michaëlle Jean.Akazatangira inshingano ze zo kuyobora umwaka utaha muri Mutarama 2019, i Paris ahari ibiro by’uyu muryango wa OIF.








Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/11/2018
  • Hashize 5 years