Abayobozi b’amadini basabwe kwirinda ibihuha byatuma abakirisitu batitabira amatora
- 26/05/2017
- Hashize 8 years
Mu nama nyunguranabitekerezo ku matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka, yahuje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyaruguru, abayobozi b’amadini basabwe kurushaho kwigisha abayoboke babo.
Aba banyamadini bahawe ubwo butumwa nk’abantu bumvwa n’abantu benshi.
Mbanzabigwi Theonest, Umushumba muri ADEPR akaba atuye mu Kagali ka Gasiza Umurenge wa Bushoki akaba n’umuyobozi wa Paruwasi mu Karere ka Rulindo avuga ko nubwo ari Umupasiteri ariko nawe ari umuturage nk’abandi, ati:“Nubwo ndi Umupasiteri ariko nanjye ndi umuturage,ubundi nibwira ko uruhare rwaba urwo kwibuka gutoza abakirisito gukora imirimo y’igihugu mu mahoro, itorero rikagira icyo ribwira abantu. Ibyo mu Rwanda dusanzwe tubimenyereye ku buryo nibwira ko nta kintu kibi kizavamo kandi twahawe amahugurwa atandukanye ku bijyanye n’amatora”
Akomeza avuga ko abakozi b’Imana bakwiye gukangurira abayoke babo kwitabira amatora kuko ubuyozi bwiza butangwa n’Imana.
Pasiteri Mbanzabigwi Theoneste avuga ko uwitwa umuyoboke w’idini ariwe uhindukira akitwa umuturage w’igihugu,ibintu aheraho avuga ko umwenegihugu akwiye kubwirwa n’abamuyoboye ibyerekeye imibereho y’igihugu cye.
Mbanzabigwi akomeza avuga ko nk’abanyamadini batangiye gukangurira abakiristu kuzitabira amatora kandi bagatora neza batora uzabagirira akamaro .
Gusa bamwe mu banyamadini n’amatorero bemera ko hari bagenzi babo buririra ku masengesho maze bagatangaza ubuhanuzi bw’ibinyoma ku matora ku mpamvu zabo bwite.
Avuga ko bagiye kurushaho gutegura abakirisitu babo babakangurira by’umwihariko kwitabira amatora kubera ko ubuyobozi butangwa n’Imana.
Pasiteri Mbanzabigwi Theoneste avuga ko uwitwa umuyoboke w’idini ariwe uhindukira akitwa umuturage w’igihugu
Brig. Gen Nkubito ukuriye ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru yagaragaje ko iyo mu Rwanda ibikorwa byo gutegura amatora akomeye birimbanyije, hakunze kwaduka ibihuha biba bishingiye ku buhanuzi.
Brig. Gen Nkubito we asanga biba bigamije kuvangira amatora cyane ko abaturage bagira ubwoba bityo bakitabira amatora baseta ibirenge.
Brig. Gen Nkubito yagize ati “Mu rwego rw’umutekano iyo tugiye kugera mu matora iteka haduka udushya; ntabwo mvuze ko ari udushya ariko ndabizi ko bizabaho, iyo tugiye kujya mu matora buri gihe haza ikintu cy’ibihuha, igihuha kikaza mu baturage ahantu hatandukanye, habaho gutera abaturage ubwoba no kuvangira amatora; aha rero ndagira ngo nsabe ko twabihagurukira nk’abayobozi mu nzego zitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Ntanze nk’urugero, mu gihe cy’amatora ya Referendum mu Ntara y’Amajyaruguru, hagaragaye igihuha cy’uko hagiye kuba intambara, ni byo bakunze kuvugwa kandi bikavugwa n’abantu bitwikiriye amadini, abihaye Imana, bakavuga ngo bahanuye ko hagiye kubaho intambara ngo ubwo rero abaturage bakore iki? Bahunge! Cyangwa se ngo bikingirane mu nzu ntibatore, mbese muri make abantu bagire ubwoba bwo gukora”.
Brig. Gen Nkubito ahamagarira abayobozi mu nzego za Leta n’ab’amadini n’amatorero gufasha abaturage kurenga ubuhanuzi bukunze kugaragara mu matora
Brig. Gen Nkubito ahamagarira abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyamadini gufasha abaturage kwima amatwi ibihanurwa no kubafasha guhangana n’ubwo buhanuzi kubera ko amatora yateguwe neza nta kibazo gihari.
Yagize ati “Ndagira ngo nsabe abihaye Imana bari hano n’abayobozi muri rusange rwose tubanze dutegure abaturage tubarinda ibihuha, ariko nibinumvikana habeho uburyo bahangana nabyo, aha rero abavuga ibintu bibi twasaba ko bajya bahanura ibintu byiza nk’uko twajyaga tujyayo kubonekerwa apana gutera abaturage ubwoba bababuza amahoro.”
Musabyimana Jean Claude, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, atangaza ko iyo ntara yiyemeje gukumira hakiri kare ibikorwa by’ubuhanuzi bikunda kuyigaragaramo bigatera abaturage kwishisha amatora.
Biteganyijwe ko ingengo y’imari igenewe amatora y’Umukuru w’Igihugu muRI 2017 ari miliyari 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yaragabanutseho miliyoni 500 ugereranyije n’ayakoreshejwe mu matora ya 2010, ariko na none yikuba birenze kabiri ku yakoreshejwe mu ya 2003 kuko yanganaga na miliyari 2.3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw