Abayobozi bakirwaye virusi ya karushya Isaba mbafata nk’abagambanyi b’igihugu- “Meya Kayiranga”

  • admin
  • 02/05/2016
  • Hashize 9 years

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel n’Ushinzwe Inkeragutabara muri Aka karere/Photo:Snappy

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yatangaje ibi kuri uyu wa 01 Gicurasi 2016 imbere y’Abayobozi bafatanije kuyobora aka Karere ka Rulindo ndetse bari kumwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 17 igize Akarere ka Rulindo ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Umurimo.

Uyu muyobozi akaba yarabwiye aba bayobozi bayobora Rulindo ko ababazwa cyane n’Umuntu ugenda akicara mu biro akirebera za filimi cyangwa akajya kuzi za WhatsApp atari yuzuza inshingano ashinzwe ndetse nta natekereze ko hari benshi bicaye kandi bagakwiye kuba baza muri uwo mwanya bagakora neza uko bikwiye. Meya Emmanuel yagize ati: “Ngewe burya ngufata nk’Umugambanyi cyangwa umwanzi w’ibyiza by’Igihugu cyacu iyo utuzuza neza Inshingano zawe ikibabaje ni uko uba urataha wagera iwawe mu rugo uti nananiwe kandi wiriwe uca amaboko igihugu cyawe ikindi kandi ngewe nibaza impamvu wajya wirirwa ucungana n’Umukoresha wawe ku jisho kandi wagakwiye gukra ibyo ushinzwe hanyuma byanashoboka ukareba mugenzi wawe ufite intege nkeya ukaba wamugira inama cyangwa ukamufasha niba bishoboka ariko twese tugakora Ikipe imwe kandi ifite icyerekezo kimwe kiganisha u Rwanda n’abarutuye mu iterambere rirambye”

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Ubukungu bwana Mulindwa Prosper aho yabwiye abayobozi bagenzibe ko nk’Uko mu kibuga Umukinnyi umwe afata umupira akawirukankana uwerekeza mu izamu gutsinda igitego ntakindi aba aharanira usibye kugirango abone ishyaka ryo gutsindira ikipe ye kandi iyo amaze gutsinda cya gitego cyishimirwa n’ikipe yose kuko baba bagize ikipe imwe cyangwa se Umuntu umwe ariwe Umunyarwanda, Ibi rero kuri Prosper ngo byagakwiye kuba aribyo biranga abayobozi bose muri rusange kugirango mu gihe cyo kwesa ya mihigo bose bazagende ari umuntu umwe kandi bahagarariye u Rwanda n’Abaturage barwo.
Gasanganwa Marie Claire- Visi meya wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage

Naho Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madam Gasanganwa Marie Claire avuga ko nta mukozi wagakwiye kwisuzugura ahubwo bose bakwiye kurangwa no gushyira imbere inyungu rusange kandi bagaharanira gukorera abaturage kuko nibo babatuma kurugamba rw’ubuyobozi.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/05/2016
  • Hashize 9 years