Abayobozi ba Leta 56 baratangira kwitaba Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imari n’umutungo wa Leta

  • admin
  • 14/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 56 baratangira kwitaba Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) hifashishijwe ikoranabuhanga, batange ibisobanuro mu magambo ku makosa yabagaragayeho ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda rigaragaza ko Igikorwa cyo kubariza mu ruhame (Public Hearing) cy’uyu mwaka gikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (webinar), mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Abayobozi bitezweho gutanga ibisobanuro ku mimungire idasobanutse y’umutungo wa Leta yagaragajwe mu muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018/2019, yagejejwe ku bagize Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 15 Gicurasi 2020.

Abayobozi bagiye gusabwa ibisobanuro byimbitse nyuma y’ubusesenguzi PAC yakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’izindi raporo zivuga ku bigo bya Leta, amashami n’imishinga bifite ibibazo.

Nyuma y’iryo sesengura ryimbitse, PAC yasanze hari ibigo bimwe na bimwe bifite ibibazo by’ingutu mu micungire y’umutungo wa Leta bigomba gutangaho ibisobanuro.

Intego ni yo kugaragaza ahari ibyuho no gufasha abayobozi gusobanukirwa n’intege nke bagaragaje mu gukurikirana imitungo ya Leta, byaba ngombwa bakanabiryozwa mu rwego rwo gukomeza gushimbangira umuco wo gucunga neza ibigenewe rubanda no gukorera mu mucyo.

Umuyobozi wa PAC Valens Muhakwa , yavuze ko guhamagaza abo bayobozi byashingiye ku makosa adashobora kwihanganirwa yakozwe mu bigo n’inzego bayoboye mu rwego rw’imicungire y’umutungo w’Igihugu.

Ati: “Twashingiye ku ngingo zirimo kwibaza niba abaturage barabonye ibyo bagenewe, n’urwego ibyo bigo n’inzego za Leta byashyize mu bikorwa inama byahawe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, tutirengagije n’umuhate bashyize mu kuvugurura imikoreshereze y’ingengo y’imari bigenerwa.”

Gahunda yo gusaba ibisobanuro abayobozi bo mu nzegoza Leta yitezweho gusoza tariki ya 6 Kanama 2020. Iyo gahunda isubukuwe mu gihe yagombaga kuba yarabaye hagati ya tariki 21 Nakanga no ku ya 5 Kanama igasubikwa kubera ingamba zo kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 14/09/2020
  • Hashize 4 years