Abayoboke ba FDU Inkingi Ntibemera Ibyaha Baregwa

  • admin
  • 19/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Urukiko rukuru mu Rwanda rwaburanishije ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ubushinjacyaha buregamo abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Baraburana ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibi byaha barabihakana bakavuga ko bishingiye kuri politiki.

Mu rukiko abaregwa bose uko ari umunani bongeye kugaragara bari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa. Buri umwe yari yitwaje impapuro zishyigikira ubujurire bwe ku cyemezo kimufunga by’agateganyo mu minsi 30.


Banenze Icyemezo cy’Urukiko rwa Mbere

Bwana Boniface Twagirimana visi perezida wa mbere, yabwiye umucamanza ko ubushinjacyaha bumukurikiranye kuko ari umuyobozi wa FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Mu magambo ye ati “ni ubutegetsi bumaze kuba icyamamare mu guhiga abatavuga rumwe na bwo, ikigenderewe ni ukutuvana mu kibuga cya politiki”.

Yanenze ko urukiko rwa mbere rwamufunze ruvuga ko atanga amafaranga yo kujya gushinga umutwe w’ingabo utemewe rutagaragaza uburyo yaba yarayatanzemo.

Ku barwanashyaka bashinjwa ko bavuganaga kuri telephone ndetse bamwe muri bo ubushinjacyaha bwemeza ko bamaze kuva mu gihugu bajya mu mutwe w’ingabo muri Kongo ntabyemera. Akavuga ko umucamanza yirengagije ko kuvugana kuri telephone n’abarwanashyaka bitagize icyaha.

Nta Mutwe wa Gisirikali ubaho Witwa P5

Gatera Gashabana ubunganira yabwiye urukiko rukuru ko kugeza ubu bigaragara ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko abishingiye ku kuba igipolisi cyarabafashe nta nyandiko zibata muri yombi kibahaye. Yavuze kandi ko cyumvise amajwi yabo kuri telephone bihabanye n’amategeko.

Umunyamategeko Gashabana aravuga ko umutwe wa gisirikare mu cyiswe P5 ubushinjacyaha bubarega utabaho ahubwo ko P5 ari ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda arimo PS IMBERAKURI afite intego yo gufata ubutegetsi mu mahoro.

Maitre Gashabana avuga ko nta mpamvu zikomeye asanga umucamanza wa mbere yashingiyeho afunga abo yunganira.

Ku cyiswe P5 buvuga ko kigamije gushyiraho umutwe w’ingabo urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ubushinjacyaha bukomeza gushimnagira ko uwo mugambi mubisha uhari koko. Buravuga ko n’iyo abaregwa bavuga ko ari ihuriro ry’amashyaka atanu hakabonekamo RNC ibyayo bizwi mu gihugu.

Bwagize buti “RNC ya Generali Kayumba irazwi n’ibyayo, hano mu gihugu haburanishijwe urubanza rwa Kizito Mihigo byose ni RNC yari ibiri inyuma mu mugambi wo gutera amagerenade hirya no hino mu gihugu, barashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi.

Umushinjacyaha yavuze ko aba barwanashyaka ba FDU n’ubwo baba barafunzwe binyuranyije n’amategeko iyo umucamanza asanze bakurikiranyweho ibyaha by’ubugome amategeko amwemerera kubafunga.

Ubushinjacyaha bwashoje busaba ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo bukanonosora dosiye bukayishyikiriza urukiko bakazategereza urubanza mu mizi.

Ku itariki ya 24 z’uku kwezi kwa Cumi ni bwo umucamanza azatangaza niba yarekura cyangwa se yakomeza gufunga by’agateganyo abaregwa.

Yanditswe na Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 19/10/2017
  • Hashize 7 years