Abavuzi Gakondo Ntibavuga rumwe na Minisiteri y’Ubuzima mu’ Imurika Gurisha 2016 (Expo)

  • admin
  • 19/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mugihe habura icyumweru kimwe ngo mu Rwanda ngo hatangire Imurika gurisha Expo, iteganyijwe kuza tangira ku’Itariki 27 Nyakanga uy’Umwaka . Bamwe mu Bavuzi Gakondo bo mu Rwanda bari basanzwe bitabira Imurika Gurisha . Ntibavuga rumwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Uhagarariye abavuzi gakondo mu Rwanda, Gafaranga Daniel, kuri uy’uwambere tariki ya 19 Nyakanga ya bwiye Umunyamakuru wa Muhabura.rw ko Atumva impamvu Minisiteri y’ubuzima na bashinzwe gutegura imurika Gurisha (EXPO) batubwira ko abavuzi Gakondo batazitabira imurika gurisha ry’uyumwaka kandi bamwe baramaze ku’ishyura Amafaranga yaho bazakorera.

Gafaranga, Mukiganiro cy’ihariye yagiranye n’Umunyamakuru wa Muhabura.rw. Uyu Muvuzi Gakondo ukorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ubu , Abavuzi Gakondo bari ku rwego rwo kuvura indwara z’ikomeye bita ‘inanirabaganga’ zirimo diyabete, Hépatite B na Hépatite C.

Yagize ati “ None se niba dufite ubushobozi buvura indwara batavura ubwabo, warangiza ukareka abantu , bakishyura umwanya bazakoreramo mu’Imurika gurishwa kuma konti yabo ! urumvase atarakarengane , Mu by’ukuri hari indwara zidashoboka zinanirana mu miti ya kizungu zivurwa n’imiti ya gakondo, kuvuga rero ko indwara zidashoboka mu miti ya gakondo nta ndwara zidashoboka zibaho. Buri ndwara ifite umuntu wayivura akayishobora numva rero ahubwo bari bakwiye gushyira ingufu mu miti gakondo nki bindi bihugu byo muraziya.”

Tumaze kumva ibivugwa naba babavuzi gakondo ndetse n’umuyobozi wabo,MUHABURA.RW yashatse kumenya icyo Minisiteri y’ubuzima ibivuga ho doreko arinayo ifite abavuzi Gakondo mu nshingano zabo. Twavuganye na Mahoro Juleen NIYINGABIYE Ushinzwe Itangaza makuru muri Minisiteri y’ubuzima Aduhamiza aya makuru.

Yagize ati “Ikibazo dufite ni uko tutari twagera ku rwego imiti gakondo ica mu ruganda, umunye ngo umuntu arawunywa kangahe ku munsi, umenye ngo aranywa ungana iki? Haracyabaho ibintu byo kugereranya, aho niho tugifite ikibazo.Dukeneye gutera intambwe iyi miti igasukurwa, igahabwa ibipimo kugira ngo hatabaho ingaruka.”,

ikindi n’uko Abavuzi Gakondo batemerewe Kumurika ibibikorwa byabo kumpamvu zuko Amategeko y’ubuvuzima mu Rwanda atemera ko abakora ibyo bikorwa babinyuza mu kwamamaza . Gusa JILE avuga ko bavuganye na PSF ko Amafaranga batanze bagomba kuyabasubiza.

Twabibutsa ko Mugihe hakigwa umushinga w’Itegeko rizagenga ubuvuzi gakondo mu Rwanda, ubuvuzi bwemewe ni ubukoresha ibimera, ibikomoka ku nyamaswa ndetse n’ibiva mu butaka. Imibare igaragaza ko muri Afurika imiti ya gakondo ari yo ikoreshwa cyane, ku ijanisha rya 80%


Uhagarariye abavuzi gakondo mu Rwanda, Gafaranga Daniel

Yanditswe na Bagabo John/Mhabura.rw

  • admin
  • 19/07/2016
  • Hashize 8 years