Abavuga ko mu magereza hakirangwa ubucucike ni abagamije gusebanya: Paul Rwarakabije

  • admin
  • 22/10/2015
  • Hashize 8 years

Bwana Jenerali Majoro Paul Rwarakabije Umuyobozi uhagarariye Amagereza mu Rwanda yatangaje ibi Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2015 ubwo hamurikwaga ku mugaragaro ibikorwa RCS Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda imaze kugeraho kuva uru rwego rwatangira gukora.


Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’amagereza batandukanye hano mu Rwanda ndetse n’inzego zishinzwe umutekano n’urwego rw’abanyamakuru, kimwe mu bibazo byagarutswe ni Ubucuruzi bukorerwa muri za gereza aho Umuyobozi mukuru wa za gereza mu Rwanda yatangaje ko ubwo bucuruzi ntabuberamo ahubwo izo ari impuha z’abaturage bagenda batangaza.


Abanyamakuru bari bitabiriye iki gikorwa

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni ubucucike buvugwa muri za Gereza hano mu Rwanda aho umuvugizi wa Za Gereza yatangaje ko icyo kibazo batangiye kugishakira umuti ndetse kuri ubu hakaba hari ibyumba byatangiye kubakwa muri Imageragere mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubucucike buvugwa muri gereza ya Kigali. Aha kandi yanatangaje ko hari inzu yubatwe I Nyanza icumbikira abanyabyaha ikaba yakira abagera ku 1000.


Komiseri mukuru wungirije w’uru rwego rushinzwe Imfungwa n’abagororwa Madam Mery Gahonzire

Komiseri mukuru wungirije w’uru rwego rushinzwe Imfungwa n’abagororwa Madam Mery Gahonzire yagarutse ku kibazo cy’umugore uherutse kuvugwa ko yabyariye muri Gereza aho yavuzeko uyu mugore atigeze atererwa inda muri gereza ahubwo yafunzwe afite inda bityo akaza kubyarira muri Gereza, Madam Gahonzire yanyomoje ayo makuru yatanzwe avuga ko uyu mudamu yaterewe inda muri Gereza.

Yanditswe na Tantine Mutoni Brenda/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/10/2015
  • Hashize 8 years