Abavuga ko Leon Mugesera arembye ngo n’ibihuha
- 06/12/2017
- Hashize 7 years
Ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada cyitwa “La Presse”, cyatangaje inkuru ivuga ko Dr Leon Mugesera ufungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza ya Nyanza arembye bikomeye, kandi ko Leta y’u Rwanda yamutereranye.
Iyo nkuru ya La Presse ifite umutwe ugira uti “la santé de Léon Mugesera se détériorerait de jour en jour, bivuze ngo umunsi ku wundi, ubuzima bwa Mugesera bwaba burushaho kumera nabi.
Jean-Thomas Léveilllé wayanditse, avuga ko ayo makuru ayakesha uwunganira Dr Mugesera, Me Jean Felix Rudakemwa, ndetse n’umugore we Gemma Uwamariya uri muri Canada.
Uwo munyamakuru anavuga ko uburwayi bwa Dr Leon Mugesera burimo gutakaza ijwi bugenda burushaho gukomera, kandi ngo yimwe uburenganzira bwo kujya kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Me Jean Felix Rudakemwa wunganira Dr Leon Mugesera, yanatangarije icyo kinyamakuru ko atemererwa kumugeraho, atanga urugero rw’uko ku wa kabiri ku itariki 28 Ugushyingo 2017 Saa kumi n’iminota 45 yangiwe kumugeraho.
ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), isaba gusura Dr Mugesera ngo ikareba uko ameze.
RCS yemereye umunyamakuru gumusura Dr Mugesera aho afungiye, ndetse asaba kubonana na we bamutumaho.
Mu kiganiro cy’amasaha arenga abiri Umunyamakuru yagiranye na Dr Mugesera, Agira ati” Aza kunganiriza yaje yigenza nta muntu umurandase. Tumaze kuramukanya twicara ku ntebe y’urubaho dutangira ikiganiro.
Mu mwanya twamaranye, sinigeze numva ijwi rye risaraye cyangwa ririmo amakaraza nk’umuntu ufite ikibazo cy’ijwi. Sinigeze numva akorora ndetse sinigeze mubona yegamira urukuta nk’ikimenyetso cy’umuntu ufite intege nke.
Mubajije uko ubuzima bwe buhagaze, nta kibazo gikomeye yantangarije, gusa ngo ku itariki 25 Ugushyingo 2017 yari yarwaye ijwi ridasohoka neza, ariko ngo ivuriro ryo muri gereza ryamuhaye imiti ubu ameze neza.“
cyo yambwiye atishimiye ngo ni uko gereza itamuha umugati witwa “Pain de Ble’ entier“ugurirwa muri La Galette na Simba Super Market, kandi ari ifunguro ryategetswe n’abaganga.
Ngo ntiyishimiye kandi no kuba ataragiye kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akavurirwa muri gereza kandi ari ho yari yiteze ireme ry’ubuvuzi yifuzaga.
Mugesera anavuga kandi ko atanyuzwe no kuba umwunganizi we Me Jean Felix Rudakemwa yaraje kumusura akangirwa kubonana na we. Ngo nubwo yahageze yakererewe bagombaga kugira ubumuntu, bakamureka bakabonana.”
Ku bijyanye n’urubanza rwe rugeze mu bujurire, Dr Mugesera yanze kugira byinshi atangaza, ngo bitazagira ingaruka ku bujurire bwe.
Yagize ati” Nakatiwe n’Urukiko rukuru ku itariki 15 Mata 2016, mpita njurira ako kanya. Icyo cyemezo cy’Urukiko rukuru rero ntabwo kigifite agaciro kugeza igihe Urukiko rw’ikirenga ruzacira urubanza. Ngize byinshi mvuga kuri ibi bishobora kuzagora avoka wanjye kubisobanura mu bujurire”.
Mu Kiganiro n’ Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary yatangaje ko inkuru yanditswe n’ikinyamakuru “La Presse” ari igihuha, ndetse ko nta gaciro abantu bakwiye guha ibitangazwa na Dr Mugesera, umugore we n’umwunganizi we, kuko nta shingiro bifite.
Yagize ati” Iyo utigereye ku muntu ngo umenye amakuru ye umenye ko ibimuvugwaho ari ukuri cyangwa ibinyoma, iyo nkuru iba ari igihuha. Ngira ngo mwabonye ko Mugesera ari muzima atarwaye, kandi atabuzwa kujya kwivuza.”
Akomeza agira ati” Mu cyumweru gishize yarwaye ‘grippe’ ashaka kujya kuyivuriza Faisal. Abaganga ba gereza bahisemo kumuvurira mu ivuriro rya gereza kandi yarakize neza nk’uko mwabibonye. Icyabiteye ni uko grippe ari indwara yoroheje itatuma umuntu arenga ibindi bitaro ngo ajyanwe muri Faisal”.
Umuyobozi w’ivuriro rya gereza ya Nyanza, Evariste Ntirenganya ashimangira ibivugwa na CIP Sengabo, aho avuga ko Dr Mugesera nta burwayi bukomeye yagize bwari gutuma ajya kwivuriza muri Faisal.
Ati” Mu mwaka n’igice amaze ageze hano, amaze kwiyongeraho ibiro bine. Ibyo avuga ko akaneye umugati wo muri La Galette na Simba ni ibinyoma, kuko nk’abaganga nta mwihariko mu bigize uwo mugati bitari mu yindi migati”.
Ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza na bwo buvuga ku ihezwa ry’uwunganira Dr Mugesera, bwavuze ko nta mpamvu bari kwemerera Me Jean Felix Rudakemwa kumusura, kuko yahageze yakererewe gereza yari yamaze gufunga imiryango.
Mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka wa 2012, nibwo Leta ya Canada yohereje Leon Mugesera mu Rwanda, uwo musaza ufite imyaka 65, ashinjwa ibyaha bya Jenoside, birimo ‘imbwirwaruhame (discours) y’ivangura’ yavugiye ahitwa ku Kabaya mu mwaka wa 1992.
MUHABURA.RW