Abatwara ibinyabiziga bitabiriye guhashya itundwa ry’ibiyobyabwenge

  • admin
  • 07/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abatwara ibinyabiziga; cyane cyane abatwara ibigendamo abagenzi mu buryo bwa rusange, bakomeje kugira uruhare mu kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge batanga amakuru atuma bamwe mu bagenzi babivana mu gace runaka babijyana mu kandi bafatwa.

Ku itariki 5 Ugushyingo, uwari utwaye imwe mu modoka za Kompanyi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ku muhanda Kigali-Rusumo yitwa Select yatanze amakuru yatumye Polisi mu karere ka Kayonza ifata umwe mu batunda urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:“Ahagana saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba, Polisi muri aka karere yahamagawe n’umwe mu batwara imodoka za Select waturukaga Rusumo yerekeza i Kigali ayibwira ko akeka ko umwe mu bagenzi atwaye afite urumogi mu mutwaro we.”

IP Kayigi yakomeje agira ati:“Polisi yashyizeho bariyeri itunguranye kugira ngo igenzure ayo makuru. Iyo modoka ihageze, abapolisi basatse umutwaro w’uwo mugenzi, maze basangamo ibiro 10 by’urumogi, bajya kumufunga.”

Yavuze ko rwafatanwe uwitwa Emmanuel Habumugisha ufite imyaka 33 y’amavuko winjiriye muri iyo modoka muri Kirehe; bikaba bikekwa ko yarujyanaga mu Mujyi wa Kigali.

Habumugisha afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abandi bafatanyije na we.

Uwari utwaye iyo modoka yagize ati:“Nk’undi muturage wese ukunda igihugu cye n’abagituye ngomba kugira uruhare mu kurwanya icyashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’icyahungabanya umutekano muri rusange. Ndamutse ndatanze amakuru nk’aya naba mbaye umufatanyacyaha, kandi na none nta cyo naba mariye abishora mu biyobyabwenge muri rusange.”

Kuri uyu muhanda Kigali-Rusumo; muri Nyakanga uyu mwaka hafatiwe kandi undi mugenzi ufite ibiro umunani by’urumogi biturutse ku makuru yatanzwe n’uwari utwaye imodoka yarimo (igendamo abagenzi mu buryo bwa rusange).

Na none mu kwezi gushize, abagabo babiri bafatiwe mu karere ka Kirehe bafite ibiro 30 by’urumogi mu bikapu; bakaba bari mu modoka ya Kompanyi yitwa Matunda. Aba na bo bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’uwari utwaye imodoka barimo.

Mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba, Kirehe iza ku isonga mu hinjizwa ibiyobyabwenge bivanwa muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya itundwa n’ikoreshwa ryabyo no gufata ababikora.

IP Kayigi yagize kandi ati:“Mu bihe byo hambere, abatwara ibinyabiziga, cyane cyane abatwara ibigendamo abagenzi mu buryo bwa rusange bafatwaga nk’abagira uruhare mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ariko ubu ni abafatanyabikorwa mu kubirwanya.Turabashimira; kandi turabasaba gukomereza aho.”via:RNP

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/11/2016
  • Hashize 8 years