Abaturiye umupaka w’u Rwanda n’Uburundi bafite ikizere cy’uko bazongera gusabana na bagenzi babo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Nyuma y’Ibiganiro biheruka kubera ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Nemba mu karere ka Bugesera,bigahuza abayobozi b’intara ebyiri zo mu Rwanda n’ebyiri zo mu Burundi,abaturiye umupaka w’ibihugu byombi bafite ikizere cy’uko ibi biganiro bizatuma bongera gusabana na bagenzi babo nk’uko byahoze ariko bagasaba ko byashyirwamo ingufu.

Tariki 25 Ukwakira 2021,ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Nemba mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba,habereye ibiganiro by’abayobozi b’intara ebyiri zo mu Rwanda iy’Iburasirazuba n’iy’amajyepfo ndetse n’ab’intara ebyiri zo mu Burundi, iya Kirundo na Muyinga.

Muri ibyo biganiro byigaga ku ngingo ziganisha ku mubano w’ibigugu byombi.Ariko banavuze ku ngingo y’uko abaturage ku mpande zombi bakongera guhahirana ndetse no gusabana.

Abaturage baturiye umupaka w’ibihugu byombi,bishimiye intambwe yatewe y’ibiganiro byahuje abayobozi b’Intara zabo.

Mukakarangwa Venancia wo ku mutumba wa Gatete, zone Gatare ,komine Busoni mu ntara ya Kirundo aravuga uko yiyumva nyuma gukandagira ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe kinini atahagera.

Bakimara kumbwira iyo nkuru numvise bidashoboka ariko kuba mpagaze hano mu Rwanda numva hari ikindi gishyashya cyahindutse,ntago narimbyiteze ariko byashyitse ariko numva niteze yuko nibitari ibi bizagenda neza tukongera tukaganira nabo twari dusanzwe tuganira.

Aba baturage barasaba ubuyobozi bigendanye n’ibiganiro by’abayobozi b’Intara zo mu Rwanda ndetse n’izo mu Burundi zihana imbibi, biheruka kubera ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera ko bibaye byiza bakongera bakagirana umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Kuri iyi ngingo,CG Emmanuel Gasana umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba arasobanura inzira bizacamo, kugira ngo abaturage ku mpande z’ibihugu byombi bazongere basabane nk’uko byahoze mbere.

Uko icyorezo kizagenda kigabanuka cya covid 19 tuzakira bagenzi bacu mu gihugu cyangwa natwe bakatwakira iwabo bizagenda bishoboka ,tuzakomeza tubyumvikaneho n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi uko byagenda bikemuka”.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years