Abaturarwanda barasabwa kwitondera kugura imiti bibwira ko yabarinda Coronavirus

  • admin
  • 30/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), kirasaba Abaturarwanda kutihutira kugura imiti isanzwe ikoreshwa mu bundi buvuzi bakeka ko ivura cyangwa ikingira Covid-19, kandi bitaremezwa n’inzego zibishinzwe

Mu itangazo icyo kigo cyasohoye, kivuga ko imiti ya Chloroquine, Hydroxychloroquine na Azithromycin, itaremezwa nk’imiti ivura cyangwa irinda kwandura indwara ya Covid-19, mu Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Iki kigo kivuga ko ubushakashatsi ku muti ukwiye ndetse n’urukingo bya Coronavirus bukomeje, kandi ko ikizavamo kizamenyeshwa Abanyarwanda n’Abaturarwanda.

FDA ivuga ko mu Rwanda imiti yavuzwe isanzwe ikoreshwa mu kuvura izindi ndwara, bityo ko ikoreshwa ryayo mu buryo itagenewe ribujijwe, kandi ko imwe muri yo isanzwe ikoreshwa, itangwa gusa iyo yanditswe na mugangaa hakerekanwa urupapuro mpeshamiti.

Iki kigo gisaba abahanga mu by’imiti gukomeza kubahiriza amahame agenga itangwa ry’imiti n’ikoreshwa ryayo.

Iki kigo kandi cyongera kwibutsa Abanyarwanda n’Abaturarwanda gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.



Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/03/2020
  • Hashize 4 years