Abaturage bo muri Kongo barashima polisi y’URwanda yabatabaye

  • admin
  • 17/08/2017
  • Hashize 7 years

Kuwa Gatatu tariki 16 Kanama 2017, inkongi y’umuriro ikaze yibasiye igice giherereye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, utandukanya umujyi wa Goma na Gisenyi, Polisi y’u Rwanda itabara abanyekongo bari batabaje inzego zikora ubutabazi ariko bakabura n’ubitaba.

Ikinyamakuru 7sur7 kivuga ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’impanuka y’umuriro w’amashanyarazi ya sositeye ishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ikaba yarahitanye amazu abarirwa muri 50 yahiye agakongoka burundu mu gihe andi agera kuri 20 nayo yasenyutse mu gihe hashakwaga uburyo bwo gutabara ngo bazimye iyi nkungi, gusa ntawahasize ubuzima.

Ababonye iyi nkongi iba, bavuga ko ibyangiritse byose byatewe no kubura ubutabazi kuko inzego zose zitabajwe mu ntara ya Nord-Kivu zitigeze ziboneka ngo zitabare, ahubwo abaturage b’iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda barashima cyane Polisi y’u Rwanda yabatabaye ikabasha kuzimya umuriro.

Umwe mu basenyewe inzu waganiriye 7sur7yagize ati: “Twahamagaye nimero z’abashinzwe gutabara no kurengera abaturage hakimara gufatwa inzu ya kabiri ariko ntacyo byatanze, nibyo byatumye ibi byose byangirika. Iyo tutaza gutabarwa n’imodoka za Polisi y’u Rwanda zishinzwe kuzimya umuriro, twari gukomeza tukarebera uburyo ibyacu byangirika”

Aba baturage bashima ko mu gihe bari bitabaje inzego zishinzwe ibijyanye n’ubutabazi mu gihugu cyabo bagaheba, Polisi y’u Rwanda yihutiye kwambuka umupaka ikajyana n’imodoka kabuhariwe mu kuzimya umuriro, bakabatabara bakabona iyo nkongi ibashije guhagarara mu gihe ntacyari cyagakozwe ku ruhande rw’ubuyobozi bw’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2017
  • Hashize 7 years