Abaturage bo mu karere ka Musanze babujijwe kugira icyo bakorera ku musozi witse
- 11/10/2018
- Hashize 6 years
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burasaba abaturage bo mu Murenge wa Kimonyi, Akagari ka Mbizi ahari umusozi umaze amezi 5 witse, kutongera kugira igikorwa na kimwe bahakorera.
Ni ikemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka bashobora guhurirayo na zo.
Ubuyobozi bwavuze ko hazabanza hakorwe ubushakashatsi buzerekana icyateye uko kwika k’umusozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’ubukungu, Ndabereye Augustin, yagize ati: “Twafashe ikemezo ko nta muturage n’umwe ugomba kugira icyo akorera ku musozi witse, mu gihe hataragaragara icyabiteye no kureba niba hari ibikorwa byakongera kuhakorerwa”.
Yongeyeho ati: “Nta muntu wemerewe kuhatura, kuhahinga, kuhororera, mbese nta bikorwa bikwiye kuhaba. Ubu twasabye abashakashatsi ko badushakira icyateye kiriya kiza. Imiryango igera kuri 5 twabonaga rwose ko iri mu nzira zo kuba na yo yarigita kuko yari iherereye neza neza ku ruhande rufite iki kibazo, hari na gahunda yo kuzabatuza neza”.
Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge urimo musozi witse bavuga ko bafite impungenge ko bishobora gusatira n’ahandi.
Kamanzi Jean Claude yagize ati: “Ubu twabuze icyo twakora rwose, kuva ubutaka bwacu bwatangira kwiyasa hamwe hakarigita, ubu natwe kuhahinga byaratuyobeye, niduteramo imyaka ishobora kuzarigita cyangwa se mu gihe turimo guhinga na twe tukakaba twarigita. Ahubwo icyo dusaba ubuyobozi, ni ukudushakira impuguke byihuse, zigapima buriya butaka, kuko hari n’ubwo wasanga iki kiza kizafata umurenge wacu wose”.
Iki kibazo cy’umusozi witse cyagaragaye mu bihe by’imvura yo muri Mata 2018, cyatumye imiryango 5 yari ituye kuri uyu musozi yimurwa kuri ubu ikaba igikodesherejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.
Gahunda ihari ngo ni uko iyi miryango izubakirwa inzu zo guturamo kimwe n’indi yasenyewe n’ibiza igakurwa mu manegeka, izubakirwa yose hamwe ikaba igera kuri 26 mu Karere ka Musanze.
- Umwe mu mirima y’abaturage yitse muri Mbizi
Chief editor /MUHABURA.RW