Abaturage begereye Goma barasumbirijwe na FDLR

  • admin
  • 21/11/2015
  • Hashize 9 years

Umutwe w’ingabo za FDRL ukomeje kwibasira abatuye igihugu cya RD Congo by’umwihariko abatuye mu duce twa Walikale , Lubero ndetse n’intara ya Goma yose kuri ubu ntamuturage ukigiryama ngo asiznire muriaka gace ndetse n’igihugu cyose cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nta mutuzo bakibona kubera uyu mutwe wabazengereje kuri ubu iyi mitwe yakajije umurego kuva mu mpera z’iki cyumweru.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko Umuyobozi w’ishuli yavuze ngo abaturage babujijwe amahoro, gukoresha telephone mu bice bya Buleusa, Bushalingwa, Katetundetse no muri Kanune aho babujijwekandi gukora ingendo banashyirirwaho amategeko akomeye ahana umuturage wese ushobora kutubahirizwa amabwiriza yatanzwe n’izi nyeshyamba.

Muri utu duce twavuze haruguru hari abantu bakomeje kugenda baburirwa irengero nk’ubu mu gace ka Buleusa hamaze iminsi abantu babiri babuririwe irengero. Harimo uwitwa Maneno Karefu wavanywe iwe mu ijoro ryo ku wa kabiri ndetse kugeza ubu ntago umuryango we wari wongera ku muca iryera.

Bamwe muri aka gace ka bavuze ko niba Guverinoma idatabaye bikiri mu maguru mashya ibintu bizakomeza kuba bibi, gusa ingabo z’iki gihugu zijeje abaturage ubutabazi bwihuse.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/11/2015
  • Hashize 9 years