Abaturage barasaba ko ingabo z’Abafaransa zibavira mu gihugu

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years

Mu mpera z’icyumweru gishize i Bamako mu Murwa Mukuru wa Mali, ibihumbi by’abenegihugu bazindukiye mu myigaragambyo basaba ko ingabo z’amahanga zitaha mu bihugu byabo.

Abitabiriye imyigaragambyo ngo bari bagizwe n’abantu bahuriye mu mashyirahamwe asanzwe, abarwanashyaka b’imitwe ya poritiki inyuranye n’abagize sosiyete sivire. Abigaragambya ngo bari bitwaje amabendera ya Mali.

Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI itangaza ko umubare w’abigaragambya ngo wari kuba munini cyane iyo Abayobozi b’insengero n’amadini batabuza abayoboke babo kwitabira iyo myigaragambyo. Iti «Nubwo abayoboke b’insengero bubashye abayobozi babo ntibajya mu myigaragambyo, abari bahari bari bafite ubukana bukabije kandi ubona batajenjetse».

Abo bigaragambyaga mu mihanda y’Umurwa Mukuru Bamako ngo bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati «U Bufaransa nibuvane ingabo zabwo ku butaka bwa Mali, bubatahukane iwabo. Ni yo mpamvu abaturage ba Mali turi aha mu myigaragambyo. Ni yo mpamvu duhari twe nka amazone».

Radio France Internationale imenyesha ko Abanyamali bigaragambije ku ya 10 Mutarama, bose ngo bahuriye ku kibuga bitirira Ubwigenge bitwaje ibyapa byanditseho ngo «Ingabo zose z’inyamahanga zigombe zisubire mu bihugu byazo».

Icyatunguranye nk’uko bitangazwa na RFI, ni uko ngo mu bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo z’amahanga harimo n’Abanyaporitiki batowe mu nzego nkuru z’Igihugu.

Iti «Uwabashije kumenyekana ni depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Mali wo mu ishyaka riri ku butegetsi RPM (Rassemblement pour le Mali), na depite Oumar Mariko wo mu mutwe wa poritiki SADI (Solidarité Africaine pour la Démocratie et l’Indépendance). Mu bibabaje abenegihugu ba Mali, harimo ko ingabo z’amahanga zimaze imyaka mu gihugu cyabo zitwa ko zije kugarura amahoro ngo bitabujije ko Umujyi wa Kidal ukomeje kugenzurwa n’imitwe y’ibyihebe Barkhane yaje ibizeza ibitangaza ko izabarwanya ikabarandurana n’imizi.

Abasesenguzi ba poritiki yo mu karere Mali iherereyemo basanga iyo myigaragambyo y’Abanyamali yerekana ko ibihugu byo ku mugabane w’Afurika bigenda bitakariza ikizere ubutabazi bw’ingabo z’amahanga, cyane cyane izo mu Bufaransa kuko ibihugu byose zitabayemo intambara zitajya zirangira.

Ni muri urwo rwego bamwe mu bigaragambya hari abagize ati «Twamaganye n’abanyabwoba bibwira ko Abasirikare b’Abafaransa nibataha, Mali ishobora kugira akaga karuta ako irimo uyu munsi. Nta bwo ari byo, Abafaransa nibasubire iwabo».

Umunyamalikazi waganiriye na RFI wo mu bigaragambyaga utarashimye ko izina rye ritangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati «Mu minsi iri imbere tuzajya kwigaragambiriza mu Mujyi wa Kidali niba amahoro akomeje kuhabura. Tuzajyayo twese Abanyamali nidushake tuzapfe uko tungana, kuko turambiwe ko zimwe mu ntara za Mali ziba indiri y’ibyihebe».

Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years