Abaturage bafitiye ubwoba bw’Abana badutse baza mungo bitwaje gusabiriza.

  • admin
  • 15/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Abaturage bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana baza mu ngo zabo bitwaje ko baje gusabiriza, basanga ba nyiri urugo badahari bakabacucura.

Iyi ngeso yari imaze umwaka yarahosheje bivugwa ko yeze mu tugari twa Gihundwe na Kamashangi, mu murenge wa Kamembe na Burunga mu murenge wa Gihundwe.

Abaturage bavuga ko ngo haza abana bavuga ko baje gusaba bitwaje imifuka baba basabiyemo ibindi bintu ahandi, bagera mu rugo basuhuza bakumva nta muntu wikirije, bakiba urugo bakarweza.

Umwe mu batuye mu mudugudu wa Burunga utarashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yagize ati “Nk’ubu ejo nanitse imyenda yanjye n’iy’umugabo njya ku isoko i Kamembe mpasiga abana bato, bose bajya kuryama barasinzira, basiga imyenda yanitse, nje nsanga nta mwenda n’umwe uhari.” Uyu muturage kimwe na bagenzi be bemeza ko ibyo aba bana biba babyambukana umupaka bakajya kubigurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ubu bujura bukorwa n’abana buje bwiyongera ku bukorwa n’abacuruza imyanda mu muhanda bagenda bacunga ahanitswe imyenda, bakayanura bakagenda bayicuruzanya n’iyo baba baranguye. Muri uyu mujyi wa Rusizi kandi havugwa insoresore zambura abagore amashakoshi, zikayirukankana.

Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Kamembe, Umuhire Néophite, avuga ko abaturage badakwiye gusiga ingo zonyine cyangwa ngo bapfe kugendana amafaranga menshi mu ntoki, cyane cyane nimugoroba, birinda guha icyuho aba bajura.

SRC: Imvaho

Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura.rw

  • admin
  • 15/12/2015
  • Hashize 8 years