Abaturage bafite ibibazo byo kuba abangavu bakomeje guterwa inda muri iki gihe batari kwiga

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Bamwe mu babyeyi batekereza ko urubyiruko rukwiye kujya rwigishwa kuboneza urubyaro muri kino gihe batarimo kwiba .Ibi babivugira ko hari aho usanga abakobwa babyara bakiri bato bakananirwa kurera abana babo, ugasanga umwana na nyina bararwaye bwaki.

Kubwimana ati “nkunda kubona akenshi ahari abana babyaye, wenda n’iwabo ari abakene, ugasanga umwana abaye nabi, n’uwo yabyaye agatinda kugenda kubera kuzingama bitewe n’imirire mibi”.

Ababyeyi baravuga ko batewe impungenge n’imyitwarire ya bamwe mu ngimbi n’abangavu muri ibi bihe amashuri afunze, kuko basanga hatagize igikorwa inda ziterwa abangavu zishobora kuziyongera kurushaho.

Mariya Mukamana, agira ati “Abenshi babyara bakiri batoya ntabwo bagira imibereheho myiza. Babyara ari batoya, bagahita barwara bwaki. Hari umwana w’umuturanyi bateye inda yigaga mu mashuri yisumbuye. Nta mama we agira, na se afite arakennye. Ubu iyo umuroye, ubona asa n’uwarwaye bwaki, n’akana yabyaye ukabona ntikameze neza. Rwose iyo babyaye ari batoya barwara bwaki”.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana iravuga ko iki ari cyo gihe umubyeyi yakagombye kuba hafi y’umwana we.

Imibare itangwa na bimwe mu bigo nderabuzima byo mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abana b’abakobwa basambanywa bagaterwa inda bakomeje kwiyongera.

Nko mu Kigo Nderabuzima cya Kagugu kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa 3 bakiriye abangavu 5 basambanyijwe banaterwa inda, kuva mu kwa 4 kugeza mu kwa karindwi imibare bariyongereye bagera ku bangavu 13.

Mu Kigo Nderabuzima cya Remera hagati ya Mutarama na Weururweyo abangavu 40 batewe inda ni bo bakigannye. Uyu mubare ukaba warazamutse kuko guhera muri Mata kugera muri Nyakanga abatewe inda bageze kuri 62.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batewe impungenge n’uko umubare munini w’abari muri iki kigero usanga birirwa bazerera hirya no hino mu bice by’Umujyi wa Kigali. Ni mu gihe abakabakurikiranye baba bari mu mirimo ituma babona ibibatunga.

Impuguke mu mitekerereze n’imyifatire ya muntu ishingiye ku burere n’uburezi, Dr Alphonse Sebaganwa avuga ko impungenge z’aba babyeyi zifite ishingiro kuko abana bari mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu bashukika mu buryo bworoshye.

Umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abana avuga ko muri iyi minsi ya covid 19, ibibazo bakira byiganjemo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko byihariye 37.4%.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu usambanya umwana ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 20 kugera kuri 25 , n aho uwasambanyije umwana bikamuviramo ubumuga cyangwa indwara idakira kimwe n’uwasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 bagafungwa burundu.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years