Abaturage bafashe abasirikare batatu bo mu ngabo za Uganda barabatwika

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years

Abaturage bo mu gace ka Uganda kitwa Irate gaturanye n’umupaka na Repubulikaiharanira Demokarasi ya Kongo bafashe abasirikare batatu mu ngabo za Uganda barabatwika bibaviramo urupfu.

Police ya Uganda ivuga ko abaturage bari bafite umujinya batewe n’uko ngo abo basirikare bari bibye bamwe muri bo.

Bariya basirikare bari mu mutwe ushinzwe kurinda gasutamo iri ya Arua.

The Nation yanditse ko umwe mu baturage wari hafi aho afite igare yavugije induru atabaza bagenzi be avuga ko abonye abasirikare bari baherutse kwiba ahantu, anababwira ko afite amakuru y’uko bashaka kuza nawe kumwiba.

Abaturage bahise bitabira iyo mpuruza bazana n’umujinya kandi ari benshi bambura abo basirikare imbunda barabakubita barangije barabatwika.

Umukuru wa Police muri ako gace witwa Ms Josephine Angucia avuga ko kugeza ubu batarasobanukirwa impamvu bariya basirikare bari bavuye mu birindiro byabo biri ku bilometero umunani bakajya mu gice gituwe n’abaturage.

Imirambo yabo basirikare yajyanywe mu bitaro bitya Arua Regional Referral Hospital mbere y’uko bashyikirizwa imiryango yabo bagashyingurwa.

Aho babatwikiye Police yahasanze imbunda eshatu n’amasasu 90. Abantu umunani ubu batawe muri yombi kugira ngo babazwe uruhare rwabo muri buriya bwicanyi.

Bamwe mu babonye ibyabaye bavuga ko ngo abaturage bamaze kwegera bariya basirikare, aba ngo bahise babaha imbunda zabo, bibwira ko ntacyo bari bubatware.

Abaturage bahise babafata batabakubita baranatwika.

Niyomugabo Albert

MUhabura.rw

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years