Abatoza baherutse guhabwa gutoza Amavubi mu gihe cy’inzibacyuho bamaze guhagarikwa

  • admin
  • 23/08/2016
  • Hashize 8 years

Kanyankore Gilbert Yaoundé ndetse na Eric Nshimiyimana baherutse guhabwa inshingano zo gutoza Amavubi mu gihe cy’inzibacyuho bamaze guhagarikwa.

Aba batoza bombi bari bamaze iminsi ibiri bahamagaye abakinnyi bazifashishwa ku mukino wa nyuma wo mu itsinda H u Rwanda ruzahura na Ghana mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017 .

Kanyankore usanzwe utoza APR FC, yatangaje ko muri iki gitondo aribwo bamenyeshejwe ko batakiri abatoza b’Ikipe y’Igihugu gusa ngo nta bisobanuro birambuye bahawe.

Ati ” Nibyo badusezereye. Babitubwiye mu gitondo ariko natwe ntabwo tuzi impamvu. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco niwe watumenyesheje ko duhagaritswe ariko nta bisobanuro yaduhaye. Nahagarikanywe na Eric [Nshimiyimana], sitwe gusa ahubwo hari n’abandi bashobora kuza guhagarikwa.”

SOMA INDI NKURU BIFITANYE ISANO

http://www.muhabura.rw/amakuru/sport/article/kanyankore-gilbert-yaounde-na-eric-nshimiyimana-nibo-batoza



Kanyankore Gilbert Yaoundé ndetse na Eric Nshimiyimana baherutse guhabwa inshingano zo gutoza Amavubi mu gihe cy’inzibacyuho bamaze guhagarikwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/08/2016
  • Hashize 8 years