Abategetsi ba Sudani y’epfo bashyize umukono ku masezerano ’ya nyuma na nyuma’ yo gusaranganya ubutegetsi

  • admin
  • 13/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abategetsi b’impande zihanganye muri Sudani y’epfo baravuga ko bashyize umukono ku masezerano ya nyuma yo gusaranganya ubutegetsi yitezweho kurangiza intambara imaze imyaka itanu.

Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano wabaye ku wa gatatu ubera i Addis Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia.

Aje akurikira andi yashyizweho umukono mu kwezi gushize kwa munani na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’epfo n’umukuru w’inyeshyamba Riek Machar.

Ibiro ntaramakuru Associated Press byasubiyemo amagambo ya Ateny Wek Ateny, umuvugizi wa leta ya Sudani y’epfo, avuga ko aya ari amasezerano ’ya nyuma na nyuma.’

Bijyanye n’aya masezerano, Perezida Kiir azaguma ku mwanya we wa perezida naho Bwana Machar asubire muri leta nk’umwe muri ba visi-perezida batanu bazashyirwaho muri leta yagutse y’inzibacyuho.

Ariko amasezerano nk’ayo yashyizweho umukono mu mwaka wa 2015 yarenzweho hashize amezi ashyizweho umukono – byongera gusubiza igihugu mu ntambara.

Abaturage ba Sudani y’epfo babarirwa mu bihumbi amacumi barishwe naho ababarirwa muri za miliyoni bateshwa ingo zabo mu ntambara yatangiye hashize hafi imyaka ibiri iki gihugu kibonye ubwigenge mu mwaka wa 2011.

Habarurema Djamal

  • admin
  • 13/09/2018
  • Hashize 6 years