Abatalibani bakajije ibikorwa byo gushakisha abakoreye ingabo z’Amerika

  • Niyomugabo Albert
  • 20/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Inyandiko y’umuryango w’abibumbye iravuga ko aba Taliban bakajije ibikorwa byo gushakisha abakoreye ingabo z’umuryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika cyangwa abakoreye leta ya Afghanistan yari iriho mbere.

Iyo nyandiko ivuga ko intagondwa ziri kugenda umuryango ku wundi zishakisha abo zigambiriye ndetse zinashyira ku nkeke abo mu miryango yabo.

Uyu mutwe ugendera ku mahame akakaye yiyitirira idini ya Islam wagerageje guhumuriza Abanya-Afghanistan kuva wafata ubutegetsi, usezeranya ko “nta kwihorera” kuzabaho.

Ariko hari ubwoba ko aba Taliban bahindutse gacye gusa ugereranyije no ku gihe cy’ubutegetsi bw’urugomo bwabaranze mu myaka ya 1990.

ko kuburira kwa ONU ko aba Taliban barimo kugambirira “abakoranye” na OTAN na leta ya Afghanistan yari iriho, gukubiye mu nyandiko y’ibanga y’ikigo RHIPTO Norwegian Center for Global Analyses, gikorera ubutasi ONU.

Christian Nellemann, ukuriye itsinda ryakoze iyo raporo, yabwiye BBC ati:”Hari umubare munini w’abantu ubu barimo kwibasirwa n’aba Taliban kandi inkeke babashyiraho iragaragara neza”.

“Biranditse ko mu gihe cyose batabishyikirije, aba Taliban bazata muri yombi banacire imanza, bahate ibibazo kandi bahane abo mu miryango yabo mu izina ry’abo bantu”.

Nellemann yaburiye ko umuntu uwo ari we wese uri ku rutonde rw’umukara rw’aba Taliban ari mu byago bikomeye, kandi ko hashobora kubaho kwica abantu mu kivunge.

Ibihugu bikomeye by’amahanga bikomeje ibikorwa byo guhungisha abaturage babyo bibakura muri Afghanistan.

Umutegetsi wo muri OTAN kuri uyu wa gatanu yavuze ko abantu barenga 18,000 bamaze guhungishwa mu minsi itanu ishize bakuwe ku kibuga cy’indege cy’i Kabul.

Abandi bagera ku 6,000, muri bo harimo abahoze ari abasemuzi b’ingabo z’amahanga, biteguye guhungishwa n’indege bitarenze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Intego ni ugukuba kabiri ibikorwa byo guhungisha mu mpera y’iki cyumweru, nkuko uwo mutegetsi yabivuze.

Hanze y’ikibuga cy’indege hakomeje kuba akavuyo. Aba Taliban bakomeje gutambamira Abanya-Afghanistan bagerageza guhunga. Hari videwo igaragaza umwana arimo guherezwa umusirikare w’Amerika.

Mu yandi makuru:Mu mijyi myinshi habaye indi myigaragambyo yo kwamagana aba Taliban. Mu murwa mukuru Kabul, abigaragambya bazunguje ibendera ry’igihugu, mu gihe amakuru avuga ko hari abigaragambya biciwe mu mujyi wa Asadabad;

Umwe mu bapfuye ahubutse ku ndege y’Amerika yavaga i Kabul yamenyekanye ko ari Zaki Anwari, wari ufite imyaka 19, wakiniye ikipe y’umupira w’amaguru y’ingimbi ya Afghanistan;

Aba Taliban ubu bigaruriye imodoka z’intambara zibarirwa mu bihumbi zakorewe muri Amerika, indege ziri hagati ya 30 na 40, ndetse n’umubare munini w’imbunda nto, nkuko abategetsi bo muri Amerika babibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

Ku cyumweru ni bwo aba Taliban bigaruriye Kabul, nyuma yo gufata ibindi bice bitandukanye, mu gihe ingabo z’amahanga zari zimaze kuva mu gihugu.

Iyo ntsinzi isubije uyu mutwe ku butegetsi nyuma y’imyaka 20 yari ishize ubuhiritsweho n’ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’Amerika.

Mu gihe cya mbere uyu mutwe wari uri ku butegetsi, cyaranzwe n’ibikorwa by’ihohotera byinshi, kwica abantu mu ruhame ndetse no guca abagore mu kazi.

Ariko mu kiganiro cya mbere uyu mutwe wagiranye n’abanyamakuru muri iki cyumweru nyuma yuko wisubije Afghanistan, wakoresheje imvugo yo gutanga ihumure, usezeranya ko uburenganzira bw’abagore buzubahirizwa “mu rwego rw’amategeko ya kisilamu”.

Amakuru avuga ko aba Taliban basezeranyije kudahatira abagore kwambara ‘burka’ – umwitandiro ugizwe n’umwambaro umwe ubapfuka mu maso n’igice gisigaye cy’umubiri. Ahubwo, ngo bikaba itegeko kwambara ‘hijab’ – umwitandiro wo mu mutwe.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, aba Taliban banavuze ko badashaka “abanzi na bamwe bo mu gihugu cyangwa bo hanze”, kandi ko hazabaho gutanga imbabazi ku bahoze bakora mu nzego z’umutekano za Afghanistan ndetse no ku bakoranye n’ingabo z’amahanga.

Ibihugu by’amahanga – n’Abanya-Afghanistan benshi – bikomeje kutabishira amakenga.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yavuze ko ububasha bwonyine uyu muryango ufite ku ba Taliban ari ukuntu bashaka kwemerwa ku rwego mpuzamahanga.

Abajijwe mu kiganiro niba atekereza ko aba Taliban bahindutse, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze oya, yongeraho ko uyu mutwe uhanzwe n’amahitamo “ku kubaho” ajyanye no kwemerwa cyangwa kutemerwa.

Perezida Biden, wanenzwe bikomeye n’abatavuga rumwe na we bavuga ko ingabo z’Amerika zahavuye “mu kajagari”, kuri uyu wa gatanu yitezweho kuvuga ku bikorwa byo guhungisha.

  • Niyomugabo Albert
  • 20/08/2021
  • Hashize 3 years