Abatabazi bari gusiganwa n’igihe mu kugera ku barokotse inkubi y’umuyaga Idai

  • admin
  • 21/03/2019
  • Hashize 5 years

Imiryango itanga imfashanyo iri kugerageza kugera byihuse ku barokotse inkubi y’umuyaga Idai wibasiye igice cy’Afurika y’amajyepfo mu gihe amakuba iyi nkubi y’umuyaga yateje amaze kugaragara neza.

Iyi miryango ifasha itangaza ko abantu babarirwa mu bihumbi bari mu gihirahiro kubera imyuzure, bakaba bitendetse ku bisenge by’inzu cyangwa bari mu biti buriye.

Mu mujyi wa Beira uri ku cyambu muri Mozambique, abakora mu bikorwa byo gutanga imfashanyo bavuga ko bafite igihe cy’iminsi hagati y’ibiri n’itatu gusa yo gukuraho amazi asigaye.

Abantu 300 bamaze kwemezwa ko ari bo bapfuye muri Mozambique no muri Zimbabwe, ariko byitezwe ko uyu mubare wiyongera.

Imiryango y’ubuvuzi ivuga ko mu gihe ibiribwa n’amazi meza yo kunywa bikomeje kubura, hari ibyago byinshi byuko haduka indwara.

Uyu muyaga ufite imbaraga zidasanzwe wakumunzuye abantu n’ibintu mu mujyi wa Beira ku wa kane w’icyumweru gishize, ugendera ku muvuduko urenga kilometero 177 ku isaha.

Nuko usiga wangije byinshi ukomereza muri Zimbabwe na Malawi.

Get Verdonck, uhuza ibikorwa by’ubutabazi bwihuse mu muryango w’abaganga batagira umupaka Médecins Sans Frontières, yagize ati: “Ikintu cya mbere ubona iyo uhageze ni ibyangiritse ndetse n’amazi menshi”.

Amazi y’imigezi yarenze inkombe ateza imyuzure mu bice byinshi by’umujyi wa Beira

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/03/2019
  • Hashize 5 years