Abasizwe iheruheru n’imvura ikaze bo mu Karere ka Ngoma baratabaza

  • admin
  • 12/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Imvura ivanzemo urubura n’umuyaga yangirije ibihingwa biri kuri hegitari 150 inasambura amazu agera kuri 19, mu mirenge ya Rukumberi na Mugesera yo mu karere ka Ngoma.

Abaturage bangirijwe cyane n’iyi mvura yaguye kuwa 9 Mutarama 2016, ni abo mu tugari twa Ntovi mu murenge wa Rukumberi ahabarurwa amazu agera ku 10 yasambuwe n’umuyaga ndetse na hegitari 50 z’urutoki zikangirika, n’akagari ka Nyange mu murenge wa Mugesera, aho iyi mvura yangirije ibihingwa biri ku butaka buhuje bwa hegitari 100 n’ibisenge by’amazu 9 bigatwarwa n’umuyaga.

Iyi mvura yaguye mu gihe abatuye muri iyo mirenge bari bamaze igihe cy’ibyumweru bisaga bitatu nta mvura babona, ahubwo hari izuba ry’igikatu ku buryo nko mu murenge wa Rukumberi bimwe mu bihingwa nk’ibigori, soya n’ibishyimbo byari byarumye . Hagati aho abayobozi b’imirenge ya Mugesera na Rukumberi yibasiwe n’imvura ivanze n’umuyaga n’urubura, bavuga ko imwe mu miryango itishoboye yangirijwe ibihingwa n’iyasenyewe bamaze kuyikorera ubuvugizi mu nzego zibishinzwe, kugira ngo ibonerwe ubufasha mu gihe cya vuba.

Bizumuremyi Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera, avuga ko kuri ubu abaturage bari mu gikorwa cy’umuganda ku bangirijwe n’imvura. Yagize ati:“Twashyizeho gahunda y’imiganda ku bufatanye n’abaturage, abasamburiwe amazu turi kububakira mu miganda, ariko ibirenze ubushobozi bw’umurenge twamaze kubikorera ubuvugizi mu karere ngo harebwe uko bafashwa. Harimo amazu yasambutse amabati arononekara cyane, mu murenge wacu hegitari 100 z’ibihingwa by’ibishyimbo n’ibigori zarangiritse.”

Abayobozi b’imirenge yombi bemeza ko ibyangirijwe bimwe bidatanga icyizere cyo kongera gusubira mu buryo, kuko ngo nk’ibishimbo byagiye bimenagurikira mu mirima n’ibigori bikavunagurika bitarera. Src:imvaho

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/01/2016
  • Hashize 8 years