Abasitari batandukanye ku Isi bizihije ibirori bya Halloween k’uburyo butangaje[ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Umunsi ngarukamwaka wizihizwaho ibirori bya Halloween Uyu wizihizwa Taliki 31 Ukwakira ni . mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi nko mu bihugu by’i Burayi, Amerika ndetse na tumwe mu duce two ku mugabane wa Aziya. Ibyamamare bitandukanye hirya no hino ku isi nabo ni bamwe mu bizihije uyu munsi.

Halloween ni ijambo risobanura “Umugoroba Mutagatifu” ukaba ufite inkomoko mu myemerere ya gikirisitu ariko nyuma uko imyaka yagiye iza wagiye uhindura isura bitewe n’indi migenzo itandukanye ya gipagani yagiye yongerwamo.

Umuhanzikazi Ciara

Uyu munsi bivugwa ko wakomotse mu bice by’Uburayi, aho abaturage bo muri ibi bice bararaga bacanye imiriro ndetse banambaye mu buryo bukanganye mu rwego rwo kwirukana imizimu.

Kuri uyu munsi usanga abantu hirya no hino ku isi bakora ibikorwa bitandukanye harimo nko gukina imikino itandukanye ikinwa n’abana ndetse n’abantu bakuru, gukora ibirori, gutanga imyenda yo kwambara, kurya n’ibindi.

Mu kwizihiza uyu munsi usanga abantu batandukanye bambaye imyambaro cyangwa se bahinduye amasura yabo mu buryo bukanganye. Reka turebe uko bamwe mu byamamare hirya no hino ku isi bizihije uyu munsi wa Halloween w’uyu mwaka 2020.

Umuraperi Offse
Umwongereza David Beckham n’umukobwa we
Kim Kardashian

Salongo RICHARD

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/11/2020
  • Hashize 3 years