Abasirikare binyeshyamba za FDLR batawe muri yombi n’abaturage

  • admin
  • 06/02/2019
  • Hashize 5 years

Abasirikare babiri bo mu Mutwe wa FDLR bafashwe n’abaturage bo mu gace ka Nyabibwe muri Teritwari ya Kalehe iri muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mugoroba wo ku wa 4 Gashyantare 2019.

Aba basirikare bafashwe bava mu gace ka Kitchanga muri Kivu y’Amajyaruguru aho bari mu gikundi berekeza Chinono muri Pariki y’Igihugu ya Kahuzi Biega.

Perezida wa Sosiyete Sivile muri Mbinga y’Amajyaruguru, Delphin Birimbi, yatangarije Laprunellerdc ko aba barwanyi babiri bari bavuye mu gace ka Rutare baje mu gikundi cy’abandi benshi.

Yagize ati ‘‘Bavuze ko bagera ku 6000 barimo abarwanyi 1000 n’abandi 5000 basanzwe. Nyuma y’iminsi bagenda, barananiwe bahitamo kubaza aho bakwishyikiriza Monusco. Nibwo bazanywe ku biro byacu, ubu turi kuvugana n’Ishami ry’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’Amahoro muri RDC (Monusco) risubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi muri Bukavu, ngo bafashwe koherezwa aho bakomoka.’’

Birimbi yasabye inzego z’umutekano kugira amakenga no gukaza umutekano mu duce twa Kalehe mu gucunga abaturage n’ibyabo.

Ati ‘‘Sosiyete Sivile mu gace ka Mbinga-Nord irasaba abayobozi binyuze muri serivisi z’umutekano wa Mbinga-Nord, Ziralo, Mbinga-sud, Bunyakiri na Numbi muri Buzi, gukurikirana no kwita ku mutekano w’abaturage n’imitungo yabo.

Monusco ikwiye gushyiraho inkambi y’agateganyo muri Nyabibwe izajya ibakira (abarwanyi).’’


Abasirikare binyeshyamba za FDLR batawe muri yombi n’abaturage

Kalehe ni agace gakungahaye ku mutungo karemano, kiganjemo imitwe y’inyeshyamba y’imbere mu gihugu no hanze, ihateza umutekano muke.

Igisirikare cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko abarwanyi 50 basize ubuzima mu bikorwa by’ukwezi kumwe byo guhashya inyeshyamba mu gace ka Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 06/02/2019
  • Hashize 5 years