Abasirikare bari batangaje ko bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Bongo batawe muriyombi badateye kabiri

  • admin
  • 07/01/2019
  • Hashize 5 years

Guverinoma ya Gabon yatangaje ko abasirikare bigambye guhirika ubutegetsi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, bamaze gutabwa muri yombi.

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Guy Bertrand Mapangou yavuze ko umutwe udasanzwe ushinzwe umutekano, Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN) wamaze guta muri yombi abasirikare bigambye guhirika ubutegetsi, nk’uko RFI yabitangaje.

Mapangou yavuze ko ibintu byose biri mu buryo ndetse ko mu masaha abiri cyangwa atatu nta kibazo na kimwe kiraba kigihari.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere nibwo itsinda ry’abasirikare bayobowe na Lieutenant Ondo Obiang Kelly B, umwe mu barinda Perezida ryatangaje kuri radio y’igihugu ko ryahiritse Perezida Ali Bongo uri gutora agatege ari muri muri Maroc, nyuma y’uburwayi bukomeye yagize.

JPEG - 61 kb
umutwe udasanzwe ushinzwe umutekano, Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN) wamaze guta muri yombi abasirikare bigambye guhirika ubutegetsi

Obiang yavuze ko ijambo Perezida Bongo yagejeje ku baturage ryo gusoza umwaka, “Ryongereye ugushidikanya ku bushobozi bwe, bwo gukomeza inshingano ze nka Perezida wa Repubulika.”

Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko amasasu yumvikanye mu murwa mukuru Libreville kandi ko ahenshi amaduka yiriwe afunze

Radio y’igihugu, imbuga nkoranyambaga n’umuriro mu duce tumwe na tumwe byabanje guhagarikwa. Gusa magingo aya, amashanyarazi yatangiye gusubizwaho mu bice bigize umurwa mukuru Libreville.


Lieutenant Ondo Obiang yavuze ko bafashe ubutegetsi bagamije kugarura Demokarasi no ‘kubohora’ abaturage ba Gabon

Ali Bongo yatangiye kuyobora Gabon nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo mu 2009. Uwo muryango watangiye kuyobora icyo gihugu guhera mu mwaka wa 1967.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye igeragezwa rya Coup d’état muri icyo gihugu.

Abinyujije kuri Twitter, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yagize ati “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye wivuye inyuma igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye muri iki gitondo muri Gabon. AU yitandukanyije n’uburyo bwose bugamije guhindura ubutegetsi binyuranyije n’itegeko Nshinga.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO
http://muhabura.rw/amakuru/hanze/article/gabon-abasirikare-bahiritse-ubutegetsi-bwa-perezida-bongo


Libreville, umurwa mukuru wa Gabon
Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/01/2019
  • Hashize 5 years