Abasirikare bane ba UPDF barasanye bose bahasiga ubuzima

  • admin
  • 12/05/2019
  • Hashize 5 years

Abasirikare bane bo mu ngabo za Uganda UPDF bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia, barasanye bose bahasiga ubuzima.

Abo basirikare bicanye ku wa Gatanu ubwo bari i Mogadishu mu kigo gikambitsemo ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AMISOM) zagiye kugarura amahoro muri Somalia.

Brig Gen Richard Karemire,Umuvugizi w’ingabo za Uganda yemereye Chimpreports ducyesha iyi nkuru ko aba basirikare barasanye koko kandi ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyabiteye.

Ati”Ukurasana kwabereye muri Mogadishu ahari inkambi y’ingabo”.

Amakuru avuga ko abo basirikare babanje gutongana mbere yo kurasana. Igirikare cya Uganda ntabwo kiratangaza imyirondoro y’abo basirikare barasanye kugeza ubwo bicanye.

Ntabwo byari bisanzwe ko abasirikare ba Uganda barasana hagati yabo bakicana kuva icyo gihugu cyatangira kohereza ingabo zacyo muri Somalia mu 2007.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/05/2019
  • Hashize 5 years