Abasirikare ba RDF baguye mu mpanuka y’imodoka bashyinguwe mu cyubahiro

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Aba basirikare bashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa 14 ukwakira bazize impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Kicukiro ku itariki 11 Ukwakira 2016.

Ba Nyakwigendera ‎Pte Nsabimana J de Dieu w’imyaka 25, Pte Ntakirutimana Egide wari ufite imyaka 23 na Pte Nikwigize Blaise wari ufite imyaka 22

Imiryango yabo hamwe n’abagize Ingabo z’u Rwanda barimo ba Jenerali, Abofisiye bakuru, Abato hamwe n’abasirikare bandi basezeye mu cyubahiro kuri ba Nyakwigendera.

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Gen Musemakweli yavuze ko RDF ibabajwe bikomeye no kubura abasirikare bari bakiri bato kandi bagaragazaga ikinyabupfura.

Yihanganishije imiryango kandi ababwira ko RDF yifatanije na bo mu kababaro.

Abagize imiryango y’aba basirikare bafashe ijambo bagarutse ku kababaro batewe no kubura abana babo mu rupfu rutunguranye.

Bashimye ubutwari bwa Banyakwigendera, ikinyabupfura no gukunda igihugu byatumye binjira mu ngabo z’igihugu bakiri bato.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years