Abasirikare ba Etiyopiya baje kwigira ku ngabo z’u Rwanda ibijyanye n’inkiko za gisirikare(REBA AMAFOTO)

  • admin
  • 07/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Itsinda ry’aba ofisiye bakuru baturutse muri Minisiteri y’ingabo muri Repubulika ya Ethiopia baje kwigira ku Rwanda ibirebana n’amategeko ndetse n’ibindi byinshi bijyanye n’inkiko za gisirikare nk’igihugu kimaze kugira ubu nararibonye mu nkiko za gisirikre.

Iryo tsinda riyobowe na Burigadiye Generare Addisu Gebreyesus Gebreyohanus, akaba ari n’Umuyobozi mukuru w’urukiko rw’Ingabo muri Etiyopiya .avuga ko baje mu Rwanda Baje mu Rwanda kugirango bungurane ibitekerezo hamwe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku byerekeranye n’imikorere y’inkiko n’ubutabera bya gisirikare.

Kuwa mbere tariki 5 Gashyantare 2018, iryo tsinda ryasuye urukiko rukuru rwa Gisirikare I Kanombe aho bakiriye imabwiriza ndetse bungurana ibitekerezo n’abayobozi bakuru b’urukiko rukuru rwa Gisirikare rwo mu Rwanda hamwe n’abashinzacyaha b’agisirikare.

Uko kungurana ibitekerezo kwibanze cyane cyane ku kubaka inzego zihamye z’inkiko za gisirikare,gushyiraho no gutanga inshingano ku bacamanza ba gisirikare, guhuza inkiko za gisirikare n’ubugenzacyaha bwa gisirikare ndetse nibyava mu bibazo baganiriyeho.


Taliki 6 Gashyantare 2018, itsinda ryakiriye mu cyubahiro umugaba mukuru w’ingabo,Generale Patrick Nyamvumba bamusangiza mubyo bungukiye muri urwo ruzinduko bakoze. Umuyobozi witsinda yahishuriye itangaza makuru rya gisirikare ko yabonye impanuro z’ingenzi zivuye muri CDS z’ukuntu amategeko ateye ndetse n’ubutabera bw’igisirikara cy’u Rwanda muri rusange byateye imbere

Yagize ati”Aha tuhakuye byinshi bishya kandi by’ingenzi. u Rwanda rufite amiterere y’amategeko igezweho guhera ku nkiko za gisirikare,guca imanza ndetse n’ubugenzacyaha uko byose bitondetse.

Muri uru ruzinduko rwabo kandi,iri tsinda ryasuye urwibutso rw’ahashyinguwe inzirakarengane za zize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi banahigira byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ndetse nuburyo yahagaritswe n’umuryango wa RPF inkotanyi ku bufatanye n’ingabo zawo (RPA).


The Chief of Defence Staff, Gen Patrick Nyamvumba to share the outcome of their visit




Genenarl Addisu Gebreyesus Gebreyohanes, Head of Military Courts Directorate, came to Rwanda to exchange with their Rwanda Defence Force (RDF) counterparts on the functioning of Military Justice.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/02/2018
  • Hashize 6 years