Abasirikare 816 barimo n’aba-General basezerewe mu ngabo z’u Rwanda

  • admin
  • 07/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga Abasirikare bagera kuri 816 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda mu cyiciro cya gatandatu, barimo abasezerewe bari bageze ku myaka ibemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasezerewe ku mpamvu zirimo iz’ubuzima.Mu basirikare 816 basezerewe harimo aba-Ofisiye 372 n’abasirikare bato 395, mu gihe abagera kuri 49 basezerewe ku mpamvu z’ubuzima bwabo.

Muri aba basirikare hasezerewe n’abasirikare bakuru barimo Maj. Gen. Jérôme Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara, Brig. Gen. Rugumya Gacinya, Brig. Gen. Augustin Kashaija, Col. Geoffrey Kabagambe na Col. Zuberi Muvunyi.

Abandi barimo Lt. Col. Francis Munyankindi, Lt. Col. Edmond Mukimbiri, Lt. Col. Ernest Habimana, Lt. Col. Athanase Kalisa, Lt. Col. Sam Rutayisire, Lt. Col. Alexis Ibambasi na Lt. Col. Karuranga Gatete.

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yashimiye abasirikare basezerewe mu ngabo, ku mirimo ikomeye bakoreye igihugu mu bwitange.

Minisitiri Kabarebe yagize ati “Mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, reka mbanze nshimire abajenerali n’abandi basirikare bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, icyiciro cya gatandatu, ku bwitange bwanyu n’umurava mwakoranye akazi kanyu, bikaba biduhesha ishema kuba mu gihugu cy’u Rwanda twese twishimira

Akomeza agira ati”Mwafashije igisirikare cyacu gukora kinyamwuga, ndetse mwagize uruhare rufatika muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu cyacu, kuri ubu bwitange bwanyu, ndabashimiye”.

Gen James Kabarebe yashimiye aba basirikare basezerewe ku mirimo ikomeye bakoreye igihugu mu bwitange n’umurava, bigahesha ishema igihugu n’igisirikare by’umwihariko.

Yakomeje agira ati “Kugira ngo igisirikare gikomeze gukora kinyamwuga kandi neza, ni uko habaho kureba abagejeje igihe cyo kuruhuka, bagahabwa umwanya wo kujya gukorera igihugu mu bundi buryo, bigatanga n’umwanya wo guha abakiri bato bagakomeza akazi keza mwatangiye kokwitangira iki gihugu cyacu.”

Yavuze ko bikorwa hakurikijwe Itegeko Nshinga n’Itegeko rigenga igisirikare cy’u Rwanda, kandi buri muntu wese afite ibyo itegeko rimwemerera, akaba azabihabwa nk’uko biteganyijwe.

Yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza bigiye mu ngabo, kandi bagakomeza kuzirikana ko bagifatwa nk’abanyamuryango ba RDF.

Gen Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimye uburyo RDF ari igisirikare cy’umwuga, ku buryo ubumenyi bayigiyemo buzabafasha no mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Ni ingabo zabohoye igihugu cyacu, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na guverinoma yari yaramunzwe n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere, ndetse no kwikunda no kudaha agaciro abaturage.”

Yavuze ko we na bagenzi be bashima byimazeyo imiyoborere ya Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, irangwa n’ubuhanga n’ubwitange budasanzwe, gukunda igihugu n’abanyarwanda utaretse kubashakira icyabateza imbere.


Brig. Gen. Rugumya Gacinya
Maj. Gen. Jérôme Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/07/2018
  • Hashize 6 years