Abasirikare 4 ba Uganda baguye mu gitero bagabweho n’ibyihebe muri Somaliya

  • admin
  • 01/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abasirikare bane bo mungabo za Uganda UPDF bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya mu rwego rw’AMISOM bishwe muri iki gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Mata mu gitero bagabweho n’ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabaab.

Nkuko itangazamakuru ryo muri Somaliya ribyemeza ngo icyo gitero cyari kiyobowe n’imodoka yaririmo ibisasu ndetse n’imbunda nto.

Umuvugizi w’ingabo za UPDF Richard Karemire yavuze ko abyihebe byihuje na Al Quaeda byari byashatse gutera ibirindiro by’ingabo za AMISOM ziri ahitwa Quoroyole, Buolomere ndetse na Golwen mu gace kahitwa Lower Shabelle muri Somaliya.

Karemire yemeje ko abasirikare 4 b’Abagande biciwe muri icyo gitero ndetse na 6 bakomeretse byoroheje. Gusa ngo abasirikare b’Abagande bafashe ibyihebe 22.

Yongeyeho kandi ko ingabo zatwitse imodoka 8 zirimo ebyiri zari zifite ibiturika byako kanya n’imbunda zo mu bwoko wa Mashinigane 18 ndetse n’ibindi ntwaro ibyo byihebe byari byitwaje.Yasoje avuga ko igikorwa cyo guhiga ibyihebe byasigaye gikomeje.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe umutekano muri iki gihugu AMISOM ryo ryatangaje ko icyo gikundi cy’abanzi kitabashije kugira inkambi n’imwe y’ingabo gifata ahubwo ko bamwe muribo bahunze bafite ibikomere bikabije bakuye mu murwando wabahuje n’ingabo zayo.




Iyi ni Telefone ibyihebe byataye

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/04/2018
  • Hashize 6 years