Abasirikare 2 bakekwa ko ari Abarundi barashe Umunyarwanda

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umusore witwa Kwizera Jean, w’imyaka 20,utuye mu mudugudu wa Buhanga,akagari ka Pera mu murenge wa Bugarama yarashwe n’abantu avuga ko bari bambaye gisirikare kandi bavuga Ikirundi arakomereka cyane mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira kuri uyu wa 14 Kanama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert yavuze ko uwo musore arwariye bikomeye mu bitaro bya Bushenge,nyuma yo kujyanwa ku kigo nderabuzima cya kiyisilamu cya Bugarama, agahita yihutanwa ku bitaro bya Mibilizi bikananirana akajyanwa mu bya Bushenge.

Avuga ko aho yarasiwe ari muri Kilometero 1,5 gusa uvuye ku mugezi wa Ruhwa ugabanya u Rwanda n’intara ya Cibitoke mu Burundi,aka gace kandi kakaba ku bilometero 6 gusa uvuye ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Kwizera yarashwe arinze imyumbati y’iwabo yari iri mu isarurwa.

Gitifu yagize ati ” Ubundi ubu bari mu isarura ry’imyumbati,aho bayisarura bakayitonorera mu mirima bakanayanikamo,nijoro bamwe bakajya bajya kurinda iyabo kugeza igihe izumira bakayijyana mu ngo kuko hari igihe ngo yibwa, uyu musore akaba yari acunze iyi y’iwabo, mu ma saa saba z’ijoro ngo uyu musore yabonye abantu 2 bamusatira bambaye imyenda ya gisirikare kandi bavuga ikirundi, agira ngo ni abajura, afatamo umwe,igihe bakigundagurana mugenzi we ahita amukubita urusasu mu kuguru kw’iburyo,ivi ararishwanyaguza.’’

Rukazambuga akomeza avuga ko uyu musore yahise arekura uwo yari yafashe avuza induru mugenzi we wari ku kandi gasozi araza asanga avirirana ahita ahamagara umukuru w’umudugudu, bahita bamujyana ku kigo nderabuzima.

Yongeyeho ko amakuru bafite ahamya ko abamurashe ari Abarundi, ati’’iperereza riracyakomeza ariko umusore yatubwiye ko baje bambaye gisirikare kandi bavuga ikirundi,ikindi kandi ni ku mupaka, nta Banyarwanda batuye hafi aho,ni mu mirima,igabanuka ry’amazi y’umugezi wa Ruhwa na ryo rikaba rituma Abarundi bambuka biboroheye kuruta mbere.’’

Avuga ko bahise bakoresha inama y’umutekano mu baturage babasaba gukaza amarondo no kujya banika imyumbati hafi y’ingo, ikava mu mirima ya kure.

Ahumuriza abaturage ko nta gikuba cyacitse, gusa akabasaba kwicungira umutekano ntibirare.Via:Imvahoshya


Yagejejwe kuri ibi bitaro ataramaramo akanya ahita ajyanwa mu bya Bushenge

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years