Abashoramari bo muri Guinea Conakry bagiye kuza gukorera mu Rwanda

  • admin
  • 09/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu gihe kitageze ku mezi abiri Perezida Kagame asuye igihugu cya Guinea Conakry, abashoramari bo muri icyo gihugu batangiye kubyaza umusaruro amasezerano y’ubufatanye bugamije iterambere ibihugu byombi byagiranye.

Ku ikubitiro umushoramari ukomeye muri Guinea, Antonio Souare Mamadou, uyobora Guinée Business Marketing, yanyuzwe n’uburyo u Rwanda ari igihugu kihagazeho, abimburira abandi gushora imari muri sosiyete nshya y’imikino y’amahirwe, Rwanda Games. Guinée Business Marketing ni ikigo cy’ishoramari rigari, gifite sosiyete ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Guinée Games, Radio na Televiziyo zikora ibijyanye na siporo n’umuco (CIS Radio TV). Uretse kugaragara cyane mu mupira w’amaguru, Guinée Business Marketing igiye kubaka inganda zitunganya imboga n’imbuto, ifite ikompanyi y’indege izatangira gukora mu Gushyingo (African International Transport) n’ibindi.

Umuherwe Mamadou yabwiye itangazamakuru ko politiki ya Perezida Kagame yamuhaye icyizere agahitamo gushora imari mu Rwanda. Yagize ati “Icyatumye nza mu Rwanda si icyo guhisha, ni igihugu gifite umurongo kigenderaho, ibyo u Rwanda rwerekanye mu myaka icumi hari ibihugu bitabashije kubigeraho no mu myaka 50. Politiki ya Perezida Kagame iduha icyizere, idukururira gushora imari hano.” Akomeza ashima ibikorwa bya Perezida Kagame ashingiye ku ishusho y’aho u Rwanda rwavuye mu bihe biteye ubwoba, rukaba rugeze aho rubera Isi yose icyitegererezo mu bihugu bitanga icyizere mu ishoramari n’iterambere. Yagize ati “Ibikorwa bya Perezida Kagame bikwiye kubera icyitegererezo abandi, ibyo u Rwanda rwanyuzemo nta numwe wifuza kubinyuramo, ariko nyuma y’imyaka mike cyane bari ku rwego, abantu benshi bafatiraho urugero.”

Mu Gushyingo u Rwanda rwakiriye imikino y’Afurika ihuza abakinnyi bakina imbere muri shampiyona z’ibihugu byabo (Chan), iyi mikino yasize u Rwanda rukuriwe ingofero mu kwakira neza abarugana, umutekano n’ibindi. Mamadou ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye iyo mikino wavuze ko yeretse benshi isura nyayo y’u Rwanda itandukanye n’ibyo abo hanze bavuga. Yagize ati “Twagenze mu Rwanda kenshi twabonye uburyo ari igihugu cyihagazeho, twabibonye cyane mu mikino ya Chan tubona ko ibyo abari hanze y’igihugu bavuga n’ibiri imbere ari ibintu bitandukanye cyane.” Umuherwe Mamadou ufite sosiyete ya Guinée Business Marketing Games ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe mu bihugu bigera kuri 20, yiyemeje gufatanya na Rwanda Games mu guteza imbere iryo shoramari.

Hashize amezi atandatu sosiyete ya Rwanda Games itangiye, ikaba ihiga kuzana ikoranabuhanga n’ubunararibonye budasanzwe muri bizinesi nk’izo. Mamadou yemeza ko uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea rwasanze yaratangiye ishoramari, ariko rumufasha kuryuzuza neza, akizeza Abanyarwanda ko aya ari amahirwe yo kurandura ubukene babonye. Yagize ati “Tuzanye ibyo u Rwanda rudafite, ugereranyije n’ibyakorwaga mu Rwanda harimo itandukaniro rinini, muri Guinea kugeza ubu dukoresha abakozi ibihumbi 14 500, turi abakabiri batanga akazi nyuma ya leta, ni urugamba rwo kurwanya ubukene.”

Rwanda Games ni yo sosiyete Nyarwanda izanye ibyo gutega ku mikino, izatangira mu gihugu hose mu mezi atatu, itangirane amashami 100 n’abakozi barenga 120. Itangiranye imari isaga miliyoni 10 z’amadolari. Izanye ikoranabuhanga rituma kugenzura ibikorwa byo gutega ku mikino hakoreshejwe internet byoroha, koroshya imenyekanishamusoro no kwishyura vuba abatsinze. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, kivuga ko mu ruzinduko rwa Mamadou azerekwa n’andi mahirwe y’ishoramari agafashwa kuyabyaza umusaruro, dore ko na we yiyemerera ko nayabona ntakizamubuza kuyashoramo imari.Src:Igihe

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/06/2016
  • Hashize 8 years