Abashoramari bo mu Rwanda bashishikarijwe gufasha Umujyi mu gushyira mu bikorwa Igishushanyo mbonera
- 31/05/2016
- Hashize 8 years
Umujyi wa Kigali ufatanyije n’urugaga rw’abikorera, wateguye inama igamije gushishikariza abashoramari bo mu Rwanda gushora imari mu bikorwa by’uyu mujyi cyane cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’ igishushanyo mbonera cyawo.
Mu gihe nta gikorwa cy’amajyambere kitajyanye n’igishushanyo mbonera kizongera kwemerwa muri Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mukaruriza Monique yasabye bamwe mu bashoramari bo mu Rwanda guhugukira gushora imari muri bimwe mu bikorwa bigaragara ku gishushanyo mbonera mbere y’uko abanyamahanga bazabibatanga. Ati “Twifuzaga y’uko Umujyi wa Kigali utakubakwa n’abashoramari bavuye hanze gusa, twifuzaga ko abenshi baba abashoramari b’abanyarwanda, Ntabwo ari uko tubuze abandi bashoramari bava hanze y’u Rwanda ahubwo ni uko twifuza ko kubaka umujyi wacu biba umwihariko w’abanyarwanda kuruta uko by’aba iby’abanyamahanga”. Abashoramari bo mu Rwanda basanga hakiri ibibazo biterwa n’ingufu z’amashanyarazi zikiri imbogamizi ndetse n’imwe mu mishinga ihabwa abanyamabanki nyamara idateguranwe ubuhanga.
Bizimana Vianne, umuyobozi muri COGEBANK yagize ati “Imbogamizi dukunze guhura na zo ni imishinga iba itateguwe neza, umuntu akazana umushinga asaba inguzanyo ugasanga uteguwe nabi, akaba atarebye ngo amenye ayo azashora n’ayo banki izashyiramo”. Bizimana akomeza avuga ko ishoramari ryo mu Rwanda ribangamirwa cyane n’uko usanga abantu ari ba nyamwigendaho ntibishyire hamwe. Ati “Haracyarimo imbogamizi y’uko abashoramari bo mu Rwanda batari bahugukira ikintu cyo kwishyira hamwe, ugasanga umuntu wese atsimbaraye ku gashinga ke gato nyamara hatekerezwa uburyo bwo kwagura ako gashinga kagahuza abantu benshi bikanaborohera guhabwa inguzanyo ya Banki”. Abo bashoramari bakomeje bavuga ko ikibazo cyo kubona ibibanza by’aho bashyira imishinga yabo aricyo Umujyi wa Kigali wari ukwiye kubanza kubakemurira, kuko ngo kugeza ubu batanga amafaranga agera kuri 30% y’ayo baba bageneye umushinga ku butaka gusa. Meya Mukaruriza yagize ati “Ubusanzwe duhura n’abashoramari kabiri mu mwaka tukabereka amahirwe ahari yo gushoramo imari dufatanyije n’ibindi bigo bya leta nka RDB ibereka amategeko ajyanye n’ishoramari cyane ko nk’ubu turimo kubashishikariza kudufasha gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi.”
Kuri ubu Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo guca akajagari abazamura inzu bakagendera ku gishushanyo mbonera, icyakora Mukaruriza yemeza ko inzu zisanzwe mu mujyi atariko zose zizasenywa ahubwo ngo hari aho bazageza amazi n’ibindi bikorwa remezo hagakomeza guturwa uko bisanzwe.
Umuyobozi w’Umujyi Mukaruriza Monique n’Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu mu Mujyi wa Kigali Parfait Busabizwa
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw