Abashoramari bitabiriye bidasanzwe kuguriza Leta miliyari 15

  • admin
  • 27/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yashyize hanze impapuro mpeshamwenda za miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda azishyurwa mu myaka itatu, muri gahunda yayo isanzwe yo gushaka amafaranga yo gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane. BNR ivuga ko kwiyandikisha ku bashaka kuguriza Leta byari ku kigero cya 176.39%.

Kureba abashoramari bakeneye izo mpapuro n’ igiciro batanga byakozwe kuva kuwa 23 kuwa 25 Ugushyingo 2015, ku nshuro ya Kabiri bikaba byaragaragaye ko zifite abazikeneye 100%, ku nyungu ya 11.80% ku mwaka. Izo mpapuro mpeshamwenda zashyirwa ku isoko ry’Imari n’imigabane kuwa Mbere Ukuboza 2015.

Mu busabe 64 bwakiriwe bw’abakeneye izo mpapuro, abashoramari basanzwe (Retaillers) ni 47, muri bo, 39 bakaba ari abashoramari ku giti cyabo barimo umunani bo mu Mirenge Sacco, biharira 3.56 % by’amafaranga yatanzwe, bavuye kuri 3.02% muri Kanama 2015, na 1.40% mu Gushyingo 2014. Amabanki yagenewe 53.61% naho inzego z’ishoramari zigenerwa 42.83%.

BNR ivuga ko uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa nk’ibi bwashyizweho umwaka ushize buri gutanga umusaruro, kubera ko abantu ku giti cyabo bakomeje kwitabira kugura impapuro mpeshamwenda, kandi abagaragaza ko bazikeneye bagenda baba benshi cyane buri nshuro zishyizwe ku isoko. Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko ibyo bigaragaza icyizere abashoramari bafitiye igihugu. Yagize ati “Ibyo bigaragaza icyizere abashoramari bafitiye Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye no kwishyura imyenda na gahunda zihamye kandi zinyuze mu mucyo zo kuyicunga.”

U Rwanda rurateganya gushyira hanze izindi mpapuro mpeshamwenda z’imyaka itanu, Kuwa 24 Gashyantare 2016.Src:Igihe

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/11/2015
  • Hashize 8 years