Abashoramari bambura abaturage akabo kashobotse muri Leta

  • admin
  • 25/01/2018
  • Hashize 7 years
Image

Abaturage bambuwe na ba rwiyemezamirimo baba barubatse ibikorwa bitandukanye zikunze kugarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye, aho usanga abaturage babangamiwe n’icyo kibazo.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite iri kwiga Umushinga w’Itegeko rigena imitangire y’amasoko ya Leta, aho ba rwiyemezamirimo bambura abaturage bazajya bahanishwa gukumirwa mu masoko ya Leta mu gihe cy’imyaka 7.

Ni umushinga umaze iminsi wigirwa muri Komosiyo sishinzwe gukurikirana imikoreshereza y’imari n’umutungu w’igihugu.

Abadepite batandukanye babajijwe uburyo PAC yasuzumye ikibazo abaturage bakunze kugaragaza ko ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko ariko mu kubaha akazi ntibabishyurire ku gihe cyangwa bakamburwa burundu.

Depite Mporanyi Théobald yagize ati “Hari ikibazo twagiye duhurana na cyo twibaza ahantu kizakemukira wenda twatekereza ko mu gutanga amasoko hagomba gufatirwa ingamba kijyanye na ba rwiyemezamirimo, uretse guta imirimo bambura n’abaturage, rwose abaturage bagahera mu gihirahiro, ngira ngo aho twageze 80% aho twagiye bagiye batubwira ngo ‘baratwambuye, umuntu akabaza agasanga bari mu gihirahiro. Rimwe na rimwe inzego z’ibanze zikavuga ngo abatanga amasoko baba bayatangiye ruguru ntitubagireho controle bakishakira abakozi babo tutabizi nagira ngo numce komisiyo nk’uko babonye umwanya wo kubiganiraho, atubwire icyo babitekerejeho.”

Visi Perezida w’Inteko, Mukama Abbas yunze mu rya Depite Mporanyi, avuga ko icyo kibazo gikomeye cyane, aho ngo byaba byiza hari ingingo ishyizwemo ikemura icyo kibazo.

Ubwo yasuraga Televiziyo na Radiyo Rwanda umwaka ushize, Perezida Kagame Paul yavuze ko bidakwiye kuba umuturage yakwamburwa na ba rwiyemezamirimo, asaba ko uwo muco mubi wacika burundu.


aba baturage twabasangaga ahitwa Sopetrade mu murenge wa Muhima bari bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo

Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvénal yavuze ko muri uwo mushinga harimo ingingo ivuga ko rwiyemezamirimo wambura abaturage azajya ahanishwa kuvanwa ku rutonde rw’abapiganira amasoko ya Leta mu gihe cy’imyaka 7.

Yagize ati “Ingingo ya 176 iteganya ibihano ku muntu utishyuye abaturage kuko ashobora guhezwa mu gihe cy’imyaka irindwi mu masoko ya Leta.

Yunzemo ati “Icyo gitekerezo twagishyize mu bihano bishobora gukurikizwa, uwambuye abaturage ni imwe mu mpamvu atongera kujya mu masoko ya Leta kandi kujya mu masoko ya Leta ni wo wari umurimo we, iyo atagiyemo ni ukuvuga ko ari igihano kimukomereye kuko ni byo byari bimutunze.”

Yanavuze ko muri uko guheza ba rwiyemezamirimo banatekereje mu zindi ngingo ko uwahejwe atazajya ajya kwihisha mu zindi kampani cyangwa ngo afungure indi mu mazinda ye. Avuga ko uwahejwe nta handi azamenera.


Depite Nkusi Juv_nal na bagenzi bagize PAC bahata ibibazo

KANDA HANO USOME INKURU BIFITANYE ISANO

Kigali: Abaturage bari kuzindukira mu gisa n’imyigaragambyo kubwa rwiyemezamirimo wanze kubishyurahttp://muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/kigali-abaturage-bari-kuzindukira-mu-myigaragambyo-kubwa

Perezida Kagame avuga inzego zose bireba zirimo n’iz’ubutabera zikwiye kugira icyo zikora kugira ngo icyo kibazo gicike.

Yagize ati “Abo bambura abantu, abo bikorera, ba rwiyemezamirimo ntabwo bikwiriye kuba bihari, ubwo n’inzego bakorana nazo cyangwa zibakoresha za Leta zishyira ibintu mu bikorwa cyangwa iz’ubutabera uwo muco dukwiye ko tuwurwanya bigacika burundu ntibikomeze kuko ba rwiyemezamirimo baba bakora imirimo bazishyurirwa nta mpamvu rero mu nyungu zabo babariramo ko bakwiye gutwara iby’abandi. Ibyo ni ukubikosora rero ndumva nta kindi navuga, bigomba gukosorwa inzego z’igihugu zibishinzwe tuzazikangurira kugira ngo zibikosore.”

Depite Nkusi yanavuze ko hari igihe inzego za Leta zitinda kwishyura ba rwiyemezamirimo bikamara amezi menshi, ndetse bikanagira ingaruka ku muturage.

Ba rwiyemezamirimo bakunze kuvuga ngo impamvu batishyura abaturage ari uko baba bakoreye inzego za Leta zigatinda kubishyura, gusa Perezida Kagame yavuze ko kuba ikigo runaka cyatinda kwishyura rwiyemezamirimo bidakwiye ko umuturage aba ari we ubihomberamo.

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’umuturage ahanini cyagaragazaga ko abaturage batishyurwa, bitandukanye no gutinda kwishyurwa mu gihe n’iyo rwiyemezamirimo we yatinda kwishyurwa bigera igihe akishyurwa.

Yasabye ko inzego za Leta na zo zacika ku muco wo gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo, aho ngo byanagaragaye ko ahenshi baba batabuze uko bishyura, ahubwo bikagenda bitinzwa mu bintu bidasobanutse.

Chief editor

  • admin
  • 25/01/2018
  • Hashize 7 years